Abakora mu rwego rw’amashyamba biyemeje kwimakaza ubuziranenge bwayo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abakora mu rwego rwo gutera, gusarura amashyamba no kuyabyaza umusaruro bayakuramo ibikoresho biyakomokamo biyemeje kwimakaza ubuziranenge mu bikorwa byabo.

Ni mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abafatanyabikorwa mu mashyamba barimo abo mu nzego za Leta, imiryango itegamiye kuri leta, abikorera ndetse n’inzobere baganira ku cyakorwa ngo ubuziranenge bwimakaze mu rwego rw’amashyamba.

Jean Rindiro uyobora ikigo Outmake Forestry Company Limited nk’umwe mu bari bitabiriye iyo nama yavuze ko nk’abantu baba mu rwego rw’amashyamba, imbaraga zabo bazishyize mu gutera ibiti bikenewe cyane, biterwa ahantu ibidukikije biri mu kaga ndetse hanaterwa ibiti bizabyazwa umusaruro hananwamo ibicanwa n’amapoto cyangwa imbaho zifashishwa.

Ati “Ntibihera gusa, kuvuga ngo turatera ibiti tutitaye ku biti dutera, niba koko ari ibiti bitanga umusaruro ukenewe haba mu kurwanya cyangwa kurengera ibidukikije, kurwanya ibya kwangiza u Rwanda imibereho myiza y’abantu ndetse tukareba ko ibyo biti koko bizafasha gutanga umusaruro ukenewe mu rwego rw’ubukungu.”

Rindiro yavuze ko ari ingenzi ko ibyo bakora bagomba kugira ibyangombwa bihamya ko bifite ubuziranenge kandi byuhariza amategeko y’igihugu ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Annah Agasha, ukorera Forest Stewardship Council nk’umuhuzabikorwa mu gice cy’Afurika y’Uburasirazuba, yavuze ko bari mu Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abantu kubahiriza inshingano mu kubungabunga amashyamba ndetse n’ibiyakomokamo.

Ati “Inama twagize uyu munsi, ni ukuganira uburyo amashyamba yacu twakomeza kuyitaho atangirika. Twaganiriye ku buryo amashyamba yakomeza kwitabwaho neza ndetse dukoresha ubuziranenge.”

Agasha yavuze ko ubu u Rwanda rufite sosiyete imwe gusa ifite ibyangombwa mpuzamahanga bya FSC, asaba ko n’andi masosiyete yasaba urwo ruhushya kugira ngo akore afite ibyangombwa mpuzamahanga.

Dr. Nsengiyumva Concorde, uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba ( Rwanda Forestry Authority), yavuze ko amashyamba agira uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda, atanga iby’ibanze mu bukungu bw’igihugu ndetse abungabunga urudobe rw’ibinyabuzima, ashimira abitabiriye inama.

- Advertisement -

Ati “ Urwego rw’amashyamba rwacu ni rumwe mu rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho rutanga amafaranga miliyoni 76 z’Amadorali y’Amerika, akanaha akazi abarenga ibihumbi 75.”

Amashyamba yo mu Rwanda abarirwa ku buso bwa hegitari 724,695 zingana na 30.4% by’ubuso bwose bw’Igihugu nk’uko bitangazwa muri raporo ya igaragaza ubutaka buriho amashyamba yasohotse mu 2019.

Muri ayo mashyamba 53% ni ayatewe, 21 ni aya cyimeza ari mu mukenke, 19% ni amashyamba ya cyimeza yo mu misozi ibonekamo imvura nyinshi mu gihe 6.2% ari ibihuru.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW