Abana b’ingagi bagiye kwitwa amazina

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingagi n'umwana wayo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko ku nshuro ya 20 hagiye kubaho umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingangi, mu gikorwa kizaba tariki 18 Ukwakira 2024.

Abana b’Ingagi bavutse kuva muri Nzeri umwaka ushize, bazahabwa amazina mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 20, ukazabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.

Ni umuhango uzitabirwa n’abaturutse impande zose z’Isi biganjemo ibyamamare n’abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Kwita Izina abana b’Ingagi ni umuhango umaze gushinga imizi mu Rwanda kuko watangijwe muri 2005, ubwo Leta y’u Rwanda yafataga icyemezo cy’uko buri mwaka abana b’ingagi baba bavutse bazajya bahabwa amazina.

Urubuga rwa Visit Rwanda rutangaza ko iki gikorwa kiba kigamije gushimira abaturiye Pariki uruhare bagira mu kuyisigasira, kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi ndetse n’abaza kuzisura muri rusange.

Ubusanzwe abashakashatsi n’abandi bantu bakurikirana ubuzima bw’ingagi, bari basanganywe umuco wo gukurikirana ingagi mu miryango yazo, bakagenda bazita amazina kugira bazoroherwe no gukomeza kuzikoraho ubushakashatsi mu minsi iri imbere.

Bitewe n’akamaro k’ingagi zo mu misozi miremire, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu bizicumbikiye ku Isi.

Ni ukuvuga u Rwanda , Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ibi byatumye u Rwanda rugira inshingano zo kuzirinda kuko zifatwa nk’umurage w’Isi muri rusange.

Uko imyaka igenda ishira, umuhango wo kwita izina abana b’ingagi urushaho kwitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, abashyitsi bari ku rwego mpuzamahanga, ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobora ibigo bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije, abakuru b’ibihugu n’abandi.

- Advertisement -

Urubuga rwa RDB rutangaza ko kuva muri 2005, abana b’ingagi 397 aribo bamaze kwitwa amazina kuva uyu muhango watangira.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwinjije agera kuri miliyoni 620 z’amadolari y’Amerika mu rwego rw’Ubukearugendo z’ingana n’izamuka rya 36% ugereranyije na Miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika uru rwego rwari rwinjije mu 2022.

RDB ivuga ko iri zamuka ryatewe n’uko mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

Abantu basuye ingagi bangana na 2% by’abasuye u Rwanda muri rusange, aho amafaranga yo gusura pariki y’ibirunga ariyo yabaye menshi kuko yihariye hafi 30% by’amafaranga yose yinjiye avuye muri serivisi zirebana n’ubukerarugendo.

Ingagi n’umwana wayo

UMUSEKE.RW