Abana bizihije Umuganura basaba ababyeyi gushyigikira gahunda ya ‘Dusangire Lunch’

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Abana bigishijwe umuco Nyarwanda

Abana bizihije Umuganura wabahariwe basaba ababyeyi gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri saa Sita, ‘ Dusangire Lunch’. 

Babigarutseho ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ubwo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ku Ngoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda haberaga umuhango wo gusoza ukwezi k’umuganura ndetse hizihizwa umunsi w’umuganura wahariwe Abana.

Akayo Maella wahagarariye abana, Yashimiye igihugu cyagaruye Umuganura, ndetse hakajyaho n’igikorwa cy’Umuganura w’Abana cyatumye bahurira hamwe bakigishwa umuco Nyarwanda.

Uyu mwana yasabye ababyeyi bose gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri mu kwiswe ‘Dusangire Launch’.

Ati” By’umwihariko ndasaba abakuru bose bari hano gushyigikira gahunda ya ‘Dusangire Launch’, ituma haboneka ifunguro rya Saa Sita ku bana bari mu mashuri abanza. Bifasha abana kwiga neza kandi bagastinda.”

Akomeza agira ati” Nk’abana banyu turabasaba ngo mukomeze mukande akanyenyeri.”

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yashimiye ababyeyi bashyigikiye abana mu gihe cy’ukwezi bamaze batozwa ibijyanye n’umuco nyarwanda.

Amb. Masozera yasobanuye ko igitekerezo cy’Umuganura cyazanwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ubwo bari bitabiriye Umuganura wa 2022, mu Karere ka Nyanza.

Ati” Nyakubahwa Meya wacu, Umuganura w’Abana wadusabye ng’uyu. Kandi tuzawukomeza buri mwaka nk’uko mwabidusabye. Turagira ngo tubashimire ku gitekerezo kiza mwagize n’ubufatanye muduha.”

- Advertisement -

Intebe y’Inteko y’Umuco yasobanuye ko kwizihiza Umuganura w’Abana bifite ishingiro kuko bifasha mu gutoza abana umuco n’umurage, gukunda u Rwanda .

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye Inteko y’Umuco n’Inzu Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda yatumye abana bigishwa indangagaciro n’umuco by’abanyarwanda mu gihe bari bamaze batozwa.

Meya Sebutege Ange yavuze ko Leta ifite gahunda y’uko buri mwana wese yiga kandi akiga neza yafatiye ifunguro rya Saa Sita ku ishuri, asaba abyeyi gushyigikira gahunda ya ‘Dusangire Lunch’.

Ati” Iyi ni gahunda nziza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangije mu gihugu cyacu kugira ngo abana bige. Nagira ngo rero nk’ababyeyi turi hano, nitwe twabwirwaga. Niba tugiye gufata amafunguro saa Sita tuzirikana ko hari abana bagiye ku ishuri . “

Yaba abacu cyangwa abari aho dutuye, kandi nk’uko tubivuga mu kinyarwanda dushyigikire umwana wose nk’uwacu, umwana ni uw’umuryango, umwana ni uw’igihugu .”

Tariki ya 2 Kanama 2024, ubwo Abanyarwanda bizihizaga Umuganura,  Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, DrJean Damascène Bizimana, yasabye abanyarwanda ko bashyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kuko u Rwanda rwifuza gukomeza kurera abana barwo bose kandi neza.

Abana bizihije Umuganura basaba ababyeyi gushyigikira gahunda ya ‘Dusangire Lunch’

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW