Abatagarutse muri Guverinona ntabwo ari ukwirukanwa- KAGAME

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko abatagarutse mu bagize Guverinoma atari uko birukanwe ahubwo bagiye mu yindi mirimo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma.

Umukuru w’Igihugu yabanje kwibutsa  ko abatabashije kugaruka muri Guverinoma atari uko baba birukanywe.

Ati “Gukorera ku rwego nk’uru n’inshingano rufite ndetse n’izindi nzego rimwe na rimwe biba byabaye, abatagarutse ntabwo ari ukwirukana, kwirukanwa nabyo birakorwa, hari abirukanwa bakoze amakosa bigatuma birukanwa, ari ukwirukanwa na byo birakorwa, baba bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Nabyita guhindurirwa imirimo.Ubu bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa , igihe cyabo ni kigera imirimo izagaragara.”

Umukuru w’igihugu yasabye  abagiye muri Guverinoma gusubiza amaso inyuma, bagasuzuma ibyagenze neza ndetse n’ibitaragenze neza , bakisuzuma , kugira ngo bikosorwe .

Ati “ Inama nshingiye aho nabagira ni niyi, ni ukwisuzuma wowe ubwawe,udategereje igihe uzumva ku mbuga cyangwa ahandi , ibyo bakunenga cyangwa bagushima. Ariko ni nabyiza kwisuzuma wowe ubwawe bitagombye guturuka ahandi.”

Umukuru w’Igihugu yasabye aba bayobozi kutirara ahubwo bagaharanira iterambere ry’Igihugu.

Ati “ Ibihe bishize twakoranye imirimo itandukanye kandi byinshi byiza byagezweho nta gushidikanya.Niba abayobozi bakorera igihugu bagera ku bintu byinshi byiza, ntabwo ari gihe cyo kwirara, ntabwo ari igihe cyo gutwarwa n’ibyishimo ngo uhere aho ndetse habe haba ikibazo cyuko ibyo abantu bashimaga bibe basubira inyuma kuko ntabwo wari ukibihanze amaso, ntabwo wari ukibikurikirana, wowe wishimye urangije wigira ku bindi. Ubu ni ukubaka.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ibyiza byagezweho bitakwiye gusubira inyuma ahubwo byakorwa neza kurushaho.

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika yabwiye abagiye muri Guverinoma ko bagomba gukorana kugira ngo igihugu gitere imbere.

Ati “ Ntabwo igihugu cyatera imbere gishingiye ku muntu umwe gusa ,ntibibaho. Inzego zugomba gukorana. Iyo mvuga inzego, ndavuga abantu. Abantu bagomba gukorana, inzego zigomba gukorana ariko inzego zacyo zuzuzanya zigomba gukorana, zigateza igihugu imbere, Ntabwo wabica irihande na busa.”

Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma

UWIMANA  Joselyne

UMUSEKE.RW