Amanota y’ibizamini bya Leta agiye gutangazwa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Hatangajwe igihe hazatangarizwa amanota y'ibizamini bya Leta

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko ku wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, saa Tanu za mu gitondo kizatangaza amanota abanyeshuri bagize mu bizamini bya Leta.

Hagati ya tariki 8 na 10 Nyakanga 2024, abanyeshuri 202,999  bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri 2023/2024.

Hagati ya tariki 23 Nyakanga na tariki 2 Kanama 2024, Abanyeshuri barenga ibuhumbi 235 biga mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Amashuri Nderabarezi ndetse n’amashuri y’Ubuganga bakoze Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024.

Nyuma abarimu batoranyijwe berekeje ku masite atandukanye mu gihugu bajya gukosora ibyo bizamini

ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umwaka wa 2023/2024, azatangazwa ku wa 27 Kanama, saa tanu z’amanywa.

Ibizamini bya Leta bikorwa buri mwaka, amanota umunyeshuri akuramo akaba ariyo amufasha kuzajya mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye kucyo yarimo.

UMUSEKE.RW

 

 

- Advertisement -