APR FC yageze muri Tanzania (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo guhaguruka mu Rwanda mu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024, ikipe ya APR FC yageze mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzani aho igiye mu muhango wa “Simba Day.”

Ikipe y’Ingabo yitabiriye ubutumire bwa Simba SC, aho iyi kipe iri mu zikomeye muri Tanzania, ifite ibirori ngarukamwaka bizwi nka “Simba SC.”

Ikipe y’Ingabo yahagurutse mu Rwanda idafite bamwe mu bakinnyi barimo Apam Assongwe Bemol, Nshimirimana Ismaël Pitchou na Kwitonda Alain Bacca.

Amakuru avuga ko n’umutoza w’abanyezamu, Mugabo Alex ndetse n’umwe mu bashinzwe ibikoresho by’ikipe, Ernest uzwi nka “2 Pac”, basigaye i Kigali.

Itsinda ry’ikipe yose y’Ingabo, ryamaze kugera Dar es Salaam ndetse ryakirwa n’abakunzi b’iyi kipe bari bayobowe n’Umuvugizi wa bo uzwi nka Jangwani.

Biteganyijwe ko APR FC izakina na Simba SC ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 mu mukino uhuzwa n’ibirori byo kwerekana abakinnyi iyi kipe izifashisha muri uwo mwaka w’imikino.

Mu gihe ikipe y’Ingabo izaba iri muri Tanzania, Rayon Sports izaba ikina na Azam FC mu mukino uhuzwa n’Umunsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day.”

Victor Mbaoma na bagenzi be ubwo bari bamaze kugera mu modoka yabakuye ku kibuga cy’indege
Younussu na Kategaya bajyanye n’ikipe
Nzotanga yajyanye na APR FC
Abakinnyi bashya bose ba APR FC bajyanye na yo
Lamine Bah yajyanye n’ikipe y’Ingabo
Mamadou Sy
Pavelh Ndzila yajyanye n’ikipe ye
Lamptey nawe arahabaye

 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -