Azam yavuze kuri APR bazahura muri CAF Champions League

Mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo Azam FC yakire ikipe ya APR FC mu mukino ubanza uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, CAF Champions League, iyi umutoza w’iyi kipe iterwa inkunga n’uruganda rwa Azam, yavuze ko bafite akazi gakomeye ko gusezerera ikipe y’Ingabo.

Ikipe ya Azam FC yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, aho ije gukina na Rayon Sports umukino wa gicuti wahujwe n’Umunsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day” uzaba ejo tariki ya 3 Kanama Saa kumi n’ebyiri z’ijoro kuri Kigali Péle Stadium.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyarimo umutoza mukuru wa Azam FC, Youssouph Dabo n’umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’iyi kipe, Faisal Salum uzwi nka Feitoto, bavuze ku mukino bafitanye na APR FC muri CAF Champions League mu byumweru bitatu biri imbere kuko bazakina tariki ya 23 Kanama 2024.

Dabo yavuze ko n’ubwo baje gukina na Rayon Sports umukino wa gicuti, ariko bazawifashisha nk’ubafasha kwitegura neza ikipe y’Ingabo, cyane ko nta wundi wa gicuti bazakina ariko kandi bakazaba banashaka kwegukana igikombe cyashyizweho.

Umutoza ati “Uyu mukino uzadufasha byombi. Uzadufasha kwitegura ariko tuzawukina tunashaka kwegukana igikombe. Kuko n’ubwo ari umukino wa gicuti ariko si uwo gutakaza kuko turifuza iki gikombe kizakinirwa. Ni n’amahirwe tubonye. Ni umukino w’ingenzi mbere yo guhura na APR FC.”

Uyu munya-Sénégal yakomeje avuga ko uyu mukino kandi uzamufasha kumenya ibyo gukosora mbere yo gukina umukino w’ingenzi ubategereje imbere n’ikipe y’Ingabo.

Feitoto abajijwe uko biyumvise nyuma yo gutombora APR FC, yasubije ko babyishimiye kuko umukino uzabahuza uzaba uri ku rwego rwiza kuko bagiye guhura n’ikipe nziza muri Afurika.

Ati “Nyuma yo gutombora APR FC, twarishimye. Kubera ko ari ikipe nkuru kandi turayubaha. Ku bw’iyo mpamvu, tuzumva inama z’umutoza ubundi dukine. Nta makuru yandi twari dufite kuri APR FC. Tuzakurikiza ibyo umutoza azatubwira.”

Uyu mukinnyi abajijwe niba kuba baratomboye ikipe yo mu Rwanda bitaba ari indege bitoreye irimo n’abagenzi, yasubije ko muri CAF Champions League nta kipe nto ibamo kuko buri yose iba yarahageze yegukanye igikombe cya shampiyona.

- Advertisement -

Ati “Muri Champions League nta kipe yoroshye ibamo. Champions League habamo amakipe akomeye. Ku bw’ibyo tuzabubaha hanyuma twumve ibyo umutoza atubwira.”

Umukino ubanza uzahuza APR FC na Azam FC, uzabera muri Tanzania tariki ya 23 Kanama 2024, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe habaye ubanza.

Ikipe izasezerera indi hagati y’izi zombi, izahita ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya Pyramids FC yo mu Misiri na JKU yo muri Zanzibar.

Umutoza mukuru wa Azam FC, yavuze ko babonye umukino wa gicuti w’ingenzi uzabafasha kwitegura neza APR FC
Bakoreye imyitozo ku itara
Feitoto yavuze ko bubaha APR FC
Bakoze imyitozo itegura umukino wa gicuti bafitanye na Rayon Sports
Azam FC yakoze kuri buri umwe wa yo mwiza imuzana i Kigali

UMUSEKE.RW