Basketball: APR yagaritse REG, Kepler igira umunsi mwiza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu makipe ane agomba gukina imikino ya kamarampaka [Playoffs], ikipe ya APR Basketball Club yatsinze REG Basketball Club amanota 77-75, mu gihe Kepler BBC yagaritse Espoir BBC ku manota 82-79.

Ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2024 muri Lycée de Kigali, ni bwo habereye imikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona, ikaba imikino ya Gatatu mu yo gushaka itike yo kujya mu makipe azakina kamarampaka [Playoffs].

Abakunzi ba Basketball mu Rwanda, bari bakubise buzuye muri Lycée de Kigali, cyane ko imikino yabaye yari ifite igisobanuro kubera ubukeba bwa REG BBC na APR BBC zisanzwe ziri imbere mu zifite abakinnyi beza muri iyi shampiyona.

Umukino wahuje iyi kipe ya Sosiyete y’Ingufu n’Amashanyarazi n’iy’Ingabo, ni wo wari uhanzwe amaso bitewe na byinshi birimo ko iyagombaga gutsinda yagombaga guhita ifata umwanya wa mbere.

REG BBC yagowe cyane muri iri joro itazibagirwa, yatsinzwe agace ka mbere ku manota 25-13, yongera gutsindwa agace ka kabiri ku manota 24-14, bituma igice cya mbere kirangira APR iyoboye n’amanota 49-27.

Bakigaruka mu duce tubiri twa nyuma, ikipe ya REG yaje yakosoye amakosa ya hato na hato yari yakoze mu gice cya mbere ariko byasaga n’aho yari yatinze gukanguka.

Agace ka Gatatu karangiye REG igatsinze n’amanota 27-13, mu gihe n’agace ka Kane yagatsinze ku manota 21-15 ariko ikipe y’Ingabo itsinda umukino ku manota 77-75. Ibi byatumye APR BBC ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 31 mu gihe ariko Patriots BBC itarakina.

Indi mikino yabaye, yasize Kepler Basketball Club yatsinze Espoir Basketball Club amanota 82-79. Na wo wari umukino wagaragaje urwego rwiza, cyane ko abawurebye babonye umukino mwiza. Undi mukino, ni UGB BBC yihereranye Kigali Titans BBC, iyitsinda amanota 116-55.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, izagaruka tariki ya 13 Kanama 2024, bivuze ko hagiye gucamo ibyumweru bibiri idakinwa. Hagati ya tariki ya 7-8 Kanama 2024, hazakinwamo imikino ya Rwanda Cup.

- Advertisement -
APR BBC yari hejuru
APR BBC yatsinze hakiri kare
REG yakangutse byarangiye
REG BBC yagerageje ariko ntiwari umunsi wa yo
REG BBC yisanze yatinze gukanguka
Kepler BBC na yo yagize ibihe byiza
Kepler BBC na yo yerekanye ko izatanga akazi
Espoir BBC yanyuzagamo igakora amanota
Mugabe Arstide yabereye ibamba Espoir BBC

UMUSEKE.RW