Mu gukomeza gukaza imyiteguro yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Isi cy’Abagore muri Basketball, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Mali gukina imikino ibiri ya gicuti.
Tariki ya 19-25 Kanama 2024, u Rwanda ruzaba rwakiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore mu mukino wa Basketball. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, ikomeje imyitozo nyuma yo kumenya abo bazaba bahanganye.
Mu gukomeza kwitegura neza ku kipe y’Igihugu y’u Rwanda, yerekeje i Bamako muri Mali, gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Mali. Iyi mikino iteganyijwe gukinwa tariki 9-11 Kanama.
Ibihugu umunani ni byo bizaba biri i Kigali, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi [FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament] kizaba muri Werurwe 2026.
Abakinnyi ikipe y’Igihugu yahamagaye, ni: Uwizeye Assouma, Murekatete Bella, Celline De Roy, Kiyobe Chantal, Umugwaneza Charlotte, Butera Hope, Philoxy Destiney, Urwibutso Nicole, Micomyiza Rosine, Mugeni Sabine, Kantore Sandra, Ineza Sifa Joyeuse na Tetero Odile.
UMUSEKE.RW