Basketball: Patriots yongeye gutanga ubutumwa – AMAFOTO

Mu mukino wasize hamenyekanye amakipe ane ya mbere azakina imikino ya kamarampaka, ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC, REG BBC yihererana Espoir BBC.

Ku wa Gatanu tariki 16 Kanama, muri BK Arena habereye imikino ibiri ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball yasize hamenyekanye amakipe ane azakina imikino ya Kamarampaka izagena uwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Umukino wa mbere wakinwe ni uwahuje REG BBC na Espoir BBC saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

REG BBC ya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona nta kinini yasabwaga kuko gutsinda uyu mukino nta cyo byari guhindura ku rutonde rwa Shampiyona kuko Kepler banganyaga amanota 28 yo yasoje imikino yayo, mu gihe Patriots yari iyiri imbere yo yayirushaga amanota abiri kandi ikibura imikino itatu yose mu gihe REG yo yari isigaje ibiri.

Espoir BBC yakinaga umukino wayo wa nyuma ni yo yasabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo ibashe guca kuri Kepler yari iya kane n’amanota 28, mu gihe Espoir yo yari iya gatandatu n’amanota 26.

Ikipe y’Abashinzwe iby’Ingufu ntiyigeze yoroshya umukino n’ubwo nta kinini yarwaniraga, ahubwo yatangiye neza itwara agace ka mbere ku manota 28-19, ihita inatwara n’akakurikiyeho ku kinyuranyo cy’amanota 14 (23-9).

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye REG iyoboye n’amanota 51 kuri 28 ya Espoir BBC.

Umuvuduko wa REG ntiwagabanutse bagarutse mu kibuga kuko yakomerejeho, maze yegukana agace ka gatatu ku manota 24-18. Espoir na yo yanze gutahira aho, maze ikora iyo bwabaga itwara agace ka nyuma ku manota 25-18, n’ubwo nta cyo byari kuyifasha ngo yigaranzura REG.

Umukino warangiye REG BBC itsinze Espoir BBC amanota 93-71 bituma Espoir ibura itike yo kuzakina imikino ya Kamarampaka (playoffs).

- Advertisement -

Muri uyu mukino, Cleveland Thomas Jr wa REG BBC yatsinze amanota 27 mu gihe Ronald Nato Kolmia wa Espoir yatsinze amanota 23.

Umukino wahuruje imbaga ni uwabaye saa Mbiri n’igice hagati ya Patriots na APR BBC. Uyu mukino warebwe n’abagera ku 7000.

Mbere y’uyu mukino, APR BBC ya mbere ku rutonde yari ifite amanota 33 kandi uyu ukaba ari wo mukino wayo wa nyuma yakinaga. Ku rundi ruhande, Patriots BBC yari iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 30 mu mikino 15 yari imaze gukina, bivuze ko nta mukino n’umwe iratakaza, nyuma yo gukina na APR BBC ikaba isigaje imikino ibiri harimo n’uwo izahura na REG BBC.

Agace ka mbere k’umukino karanzwe n’imbaraga ndetse n’ihangana rikomeye hagati y’amakipe yombi kuko karangiye zinganya amanota 20-20. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahise yegukana agace ka kabiri ku manota 19-13 ; ibyatumye igice cya mbere igisoza iri imbere n’amanota 39-33.

Patriots ikunzwe na benshi yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri cy’umukino, kuko yatwaye uduce twose twari dusigaye. Aka gatatu yagatwaye ku manota 19-14 naho aka nyuma igatwara ku manota 25-17.

Isaiah Jaleel Miller wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi (25), mu gihe Perry William Kiah wa Patriots yatsinze amanota 21.

Iyi ntsinzi ya Patriots y’amanota 77-70, yatumye yiyongerera amahirwe yo gusoza iri ku mwanya wa mbere kuko isabwa gutsinda umukino umwe muri ibiri isigaje, harimo uwo bazahuramo na REG BBC.

Bidasubirwaho, Patriots, REG BBC, APR BBC na Kepler ni zo zizakina imikino ya Kamarampaka igena uzatwara Igikombe cya Shampiyona. Iyi mikino izwi ku izina rya ‘Betpawa playoffs’ izatangira ku wa 28 Kanama 2024.

Ni umukino uba utegerejwe na benshi
Henry Mwinuka yongeye kugira ibihe byiza
Uyu mukino uba ari hasi hejuru
Perry Williams yafashije Patriots BBC
Haba harimo guhangana gukomeye
Perry yahiriwe n’umukino
Abeza ba Patriots BBC ni bo bayifashije
Igisobanuro cyo kugura abakinnyi beza
Gasana yari mwiza muri uyu mukino
Patriots BBC yahiriwe n’umukino
Ni umukino ugaragaza ikigero cya Basketball y’u Rwanda
APR BBC yanyuzagamo igakora utunota
APR yatsinzwe kigabo
Ikipe y’Ingabo yatanze byose ariko ntiwari umunsi wa yo

 

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW