Chairman wa APR yahawe ikiruhuko cy’izabukuru

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemereye abarimo Col Richard Karasira uyobora APR FC, ikiruhuko cy’izabukuru.

Ku mugoroba wa tariki ya 30 Kanama 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ikiruhuko cy’izabukuru abari abasirikare bakuru.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemereye abarimo Gen Jean Bosco Kazura na Brig Gen Firmin Bayingana kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umukuru w’Igihugu yanemeje ko ba ofisiye bakuru 170 barimo Col (Rtd) Karasira Richard uyobora APR FC n’abandi basirikare 992 bafite amapeti atandukanye, bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Muri rusange abasirikare bagera kuri 1167 ni bo bashyizwe mu kiruhuko aho banakorewe umuhango wo gushimirwa ku wa Gatanu wa tariki 30 Kanama.

Col. Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC muri Kamena 2023 asimbuye kuri uwo mwanya Gen. Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwemezwa nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Karasira Richard yahawe ikiruhuko cy’izabukuru
Abahawe ikuruhuko cy’izabukuru, bashimiwe imirimo bafashije Igihugu
Abagera ku 1167 banakorewe umuhango wo kubashimira

UMUSEKE.RW