Djihad wa Gorilla yashyizeho intego nshya – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko atangira umwaka w’imikino 2024-25, Uwimana Emmanuel “Djihad” ukina hagati mu kipe ya Gorilla FC, yahize guhamagarwa mu kipe nkuru y’Igihugu, Amavubi nyuma yo guhamagarwa mu y’abato.

Mbere y’uko umwaka w’imikino 2024-25, utangira abakinnyi b’Abanyarwanda batandukanye bakomeje kwitegurana imbaraga, kugira ngo  bazabashe kwitwara neza ubwo bazaba bagarutse mu kazi.

Ni muri urwego Uwimana Emmanuel uzwi nka Djihad, yiyemeje kuba mushya muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, ndetse agakoresha imbaraga zizatuma abatoza b’Amavubi babasha kumureba ijisho ryoroshye.

Abari hafi y’uyu musore, bahamya ko ari umwe mu bari gukora cyane ngo bazabashe gutanga byinshi muri uyu mwaka. Abaganira na Djihad bavuga ko mu mikino ya gicuti Gorilla FC imaze gukina, uyu musore yayigizemo amanota meza.

Mu mikino itatu ya gicuti iyi kipe imaze gukina, uyu musore w’imyaka 24, yatsinzemo igitego kimwe ndetse anatanga umupira umwe wavuyemo igitego. Ni umwe mu beza bakina hagati Gorilla FC ifite.

Djihad yigeze guhamagarwa mu kipe y’Igihugu y’abato batarengeje imyaka 20. Yaciye kandi mu kipe y’Intare FC yanabereye kapiteni. Ubu ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano mu kipe ye.

Djihad ni umwe mu beza ba Gorilla FC bakina hagati
Uwimana akina imikino myinshi muri Gorilla FC
Ni umusore usanzwe ubanzamo muri Gorilla FC
Ari mu bo kutarenza ingohe uyu mwaka
Amaze imyaka itatu muri Gorilla FC abona umwanya wo gukina
Ni umusore washyizeho intego zagutse
Ari mu bo guhanga ijisho uyu mwaka
Djihad amaze imyaka itatu muri Gorilla FC
Ajya atsindira ibitego ikipe ye
Yiyemeje kuzakora byinshi uyu mwaka kuruta ushize

 

UMUSEKE.RW