FERWAFA yatangiye gushaka abangavu bakina umupira w’amaguru – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryatangiye kuzenguruka Igihugu rishaka abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru.

Iyi gahunda yiswe “FIFA Women’s Football Campaign”, yatangiriye mu Karere Huye aho amakipe 12 y’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13-15, bari bahurijwe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Abana b’abakobwa bagera kuri 96 bibumbiye muri aya makipe 12, ni bo bahuriye kuri iyi Stade bakina igisa n’irushanwa ryarangiye habonetse amakipe abiri ya mbere.

Ni igikorwa kitabiriwe na Visi Perezida wa Ferwafa Ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard, Umuyobozi wa Tekiniki muri iri shyirahamwe, Gérard Buscher, Hamim Ushinzwe amahugurwa n’abandi.

Ni muri gahunda yo gukundisha ruhaho abana b’abakobwa bakina uyu mukino ko kubafasha kubyaza umusaruro impano za bo.

Mu batarengeje imyaka 13, Irerero rya Amizero y’Ubuzima Football Training Center, ni ryo ryahize abandi, mu gihe mu batarengeje imyaka 15, irya PSG ari bo babaye aba mbere.

Biciye kandi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri Ferwafa, hakomeje gutegurwa ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza kuzamura ruhago y’Abagore mu Rwanda.

Iki gikorwa cya “FIFA Women’s Football Campaign”, kizakomereza mu bindi bice by’Igihugu ariko ahazakurikiraho ni mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Ngoma.

Academy ya PSG (U15)
Ikipe yabaga iri kumwe n’abatoza ba yo
Abana b’abakobwa b’i Huye baje kugaragaza ko bashoboye gukina ruhago
Abana basaga neza
Ruhago ihera mu bato
Batinyutse baza gukinira muri Stade Mpuzamahanga ya Huye
Abayobozi batandukanye bari baje gushyigikira aba bana
Abagera kuri 96 ni bo bitabiriye iki gikorwa
Visi Perezida wa Ferwafa Ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard, yabibukije ko bakwiye kubyaza umusaruro impano bafite
Abitwaye neza bahembwe
Mu byo bahembwe harimo n’imipira yo gukina

UMUSEKE.RW

- Advertisement -