FIFA yamenyesheje Kiyovu Sports ko nta kibazo bafitanye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko ryakuriyeho Kiyovu Sports ibihano byo kutandikisha abakinnyi nyuma yo kwishyura abayiregaga.

Muri Mutarama 2024 ni bwo FIFA yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko itemerewe kwandikisha umukinnyi n’umwe mu gihe batari bishyura  umukinnyi w’Umurundi Ndikumana Codjifa, miliyoni 17 Frw bitewe no kutubahiriza ibyo bari bumvikanye mu masezerano.

Amakuru meza ku bakunzi b’Urucaca ni uko kuri uyu wa 7 Kanama 2024, Akanama gashinzwe Imyitwarire muri FIFA kamaze kwandikira iyi kipe kayimenyesha ko yemerewe kwandikisha abakinnyi nyuma y’aho impande zombi zikamenyesheje ko zamaze gukemura ibibazo zari zifitanye.

Iyi baruwa yandikiwe ikipe n’umukinnyi yavuze ko nyuma yo gukurikiza ingingo ya 21 (3) mu mategeko ngengamyitwarire ya FIFA, “Tumenyesheje impande zombi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko ibihano byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi byari byaratangajwe na Komite y’Akanama k’Imyitwarire muri FIFA bikuweho.”

Ndikumana Codjifa w’imyaka 19 mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2023-24 nibwo yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports, ariko ntiyabasha kuyikinira kubera ko itubahirije ibyo bari barasezeranye, ari na byo byatumye nyuma ayirega muri FIFA.

Byitenzwe ko nyuma yo gukomorerwa iyi kipe yo ku Mumena iratangira kwandikisha abakinnyi bashya ndetse no gushyuha ku isoko ry’igura n’igurisha, na cyane ko Perezida wayo, Nkurunziza David amaze iminsi itatu ageze mu Rwanda nyuma yo gusubira muri Canada, aho atuye, akimara gutorerwa kuyobora iyi kipe muri Gicurasi.

Umwe mu bakinnyi baherutse kumvikana n’iyi kipe kuzayikinira mu mwaka w’imikino utaha ni Umurundi, Amissi Cédric wamenyekanye cyane muri Rayon Sports mu 2013-2014. Kuri ubu, Urucaca rukomeje imyitozo yiganjemo abakinnyi bari mu igeragezwa, mu rwego rwo kurebamo abo bazifashisha mu mwaka w’imikino utaha.

Kiyovu Sports y’Umutoza Bipfubusa izatangira shampiyona yakira AS Kigali ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 saa Cyenda (15:00) kuri Kigali Péle Stadium.

FIFA yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko yemerewe kugura abakinnyi nyuma yo kwishyura abarimo Codjifa

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -