Gasabo: Imyuga abagore bigishijwe yabahinduriye ubuzima

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, bavuga ko imyuga bigishijwe n’umuryango Women for Women Rwanda yabahinduriye ubuzima, bagashima Leta y’u Rwanda idahwema gushakira ibyiza abaturage bayo no guteza imbere umugore.

Babitangaje kuri uyu wa 29 Kanama 2024, ubwo abagore 95 bo mu Kagari Ka Kadashya basozaga amahugurwa ku bijyanye n’imibereho myiza , gukora ishoramari rigamije isoko, ubudozi, ububoshyi n’ibindi.

Aba bagore bahawe amasomo atandukanye mu bijyanye no kumenya gufata ibyemezo, kwiga kwigirira icyizere, gutegura indryo yuzuye bigamije kurandura igwingira.

Bigishijwe kugira umuco isuku n’isukura, kuboneza urubyaro ndetse n’amasomo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gihe kingana n’umwaka kandi aba bagore bigishijwe gukora ubucuruzi buciriritse n’imyuga irimo kudoda imyenda itandukanye n’ububoshyi.

Mukasine Marie Anne wo mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari Ka Kidashya avuga ko Women for Women Rwanda, yamukuye mu bwigunge, ubu ni umugore ubayeho neza kandi udasabiriza.

Ati ” Mbere nari umudamu utagira amafaranga yinjiza ngo mfatanye n’umutware gushaka ibyatunga urugo, ariko ubu tubasha gufatanya tukagera kuri byinshi.”

Niyonkuru Giséle nawe wo mu Mudugudu wa Mubuga, mu buhamya bwe asobanura ko Women for Women Rwanda yamukuye mu buzima bushaririye nyuma y’uko Umugabo we yari yaramutanye abana babiri.

Avuga ko yabagaho mu buzima bwo guca inshuro kugira ngo we n’abana be babone ifunguro, ubu akora ubucuruzi yiteje imbere ku buryo bufatika.

- Advertisement -

Ati “ Natangiriye ku 7000 Frw gusa ncuruza imboga, ariko ubu maze kugera hejuru ndi gufasha bagenzi banjye, igishoro cyariyongereye.”

Christelle Intaramirwa, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza muri Women for Women Rwanda yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda buharamira iterambere ry’umuryango, asaba aba bagore kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe.

Ati” Namwe bagore musoje amahugurwa turabashimira kuko mwagiye mugaragaza ukwitanga no kumenya icyo mushaka, tukaba twizera ko ubwo bumenyi mutahanye buzabageza ku iterambere mwifuza.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Jabana, Uwera Lilian yashimiye umuryango Women for Women Rwanda wafashije kuzamura ubukungu bw’abagore bo muri Jabana, asaba ko amahugurwa basoje ababera urufunguzo rw’iterambere.

Yabwiye abasoje aya mahugurwa ko iyo umugore ahagaze neza mu bukungu no mu rugo hacika amakimbirane no gusabiriza umugabo.

Umuryango Women for Women Rwanda ukomeje ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bw’umugore hirya no hino mu Rwanda.

Bishimira ko bamaze kugera kuri byinshi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kidashya atanga ikaze
Aba bagore badoda ndetse bakaboha imyenda y’ubwoko butandukanye

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *