Hari umurambo w’umwana watowe ku nkombe za Nyabarongo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Umurambo wa Manirakiza Joséphine, bawuvanye ku Nkengero z’Umugezi wa Nyabarongo, byatangajwe ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi.

Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko Manirakiza yatwaye n’amazi y’umugezi wa Nyabarongo avuye gusura mukuru we ushatse mu Karere ka Ngororero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nteziyaremye Germain avuga ko basanze umubiri wa Nyakwigendera utangiye kwangirika, bikekwa ko hashize igihe aguye mu mugezi.

Ati:’ Batubwiye ko yarohamye mu mazi avuye gusura mukuru we Irakoze Brigitte utuye mu Ngororero”.

Gitifu Nteziyaremye akavuga ko bishoboke ko yatwawe na Nyabarongo ubwo yari asubiye iwabo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.

Yavuze ko Nyakwigendera yashatse kwambuka ari wenyine kuko nta wundi muntu bari kumwe.

Gitifu Nteziyaremye avuga ko bahamagaye ababyeyi ba Manirakiza, basanga Umurambo w’umwana wabo ukiri ku nkengero ya Nyabarongo, kuko babanje gutegereza ko Inzego z’Ubugenzacyaha zihagera kugira ngo zikore iperereza mbere yuko uyu murambo ujyanwa mu Karere ka Gakenke gushyingurwa.

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *