Gasabo: Umuntu umwe yakomereye mu mpanuka yatewe n’iturika rya Gaz rigateza inkongi y’umuriro ku nzu.
Iyi nkongi yabaye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, ibera mu Murenge wa Jabana,Akagari ka Kamatama,Umudugudu wa Nyarukurazo, mu Karere ka Gasabo.
Ababonye iyi nkongi, bavuga ko umuriro wibasiye cyane ibyumba byayo byose n’uruganiriro ,umwotsi ucucumuka mu mpande zose, babonye bibarushije imbaraga, bihutira gutabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano harimo na Polisi, yayizimije hakoreshejwe Kizimyamoto.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali , Ntirenganya Emma Claudine ,yatangaje ko iyi nkongi yatewe koko n’iturika rya Gaz.
Yagize ati“Ni inzu yabagamo abasore babiri bayikodesha, ikaba iri ahantu mu gipangu kirimo n’izindi nzu. Kugeza ubu ntituramenya neza uburyo iyo gaz yaturitsemo, ariko mu makuru y’ibanze twamenyeshejwe n’abagiye kuyizimya, ni uko koko ari impanuka yatewe n’iturika rya gaz”.
Ntirenganya yavuze ko umuntu umwe yakomerekeye muri iryo turika rya Gaz.
Ati“Umuntu umwe mu bayibagamo ikimara kumukomeretsa babanje kumujyanya ku Kigo Nderabuzima cya Nyacyonga, bamugejejeyo abaganga babona ko arembye, bahita bamwohereza ku bitaro byisumbuyeho bya CHUK ubu niho arimo kwitabwaho”.
Emma Claudine yibukije ko ari ingenzi kujya babanza kugenzura neza ko gaz itabateza akaga.
Ati: “Impanuka ya gas ishobora kwirindwa mu gihe abantu bikwirinda kuyikoresha iteretse ahantu hafunganye hatagera umwuka.
- Advertisement -
Yakomeje ati “Ni byiza ko mbere yo kuyitekeraho cyangwa gucana ibindi bintu byaka biri ahegereye icupa rya gaz, bajya babanza kugenzura neza niba itahitishije umwuka wayo, bakajya barebe neza niba mu bikoresho byayo nta cyangiritse, mu kwirinda ko byateza inkongi, igakurura ibibazo nk’ibi”.
UMUSEKE.RW