Gukundisha abana Ikinyarwanda ni wo musingi w’izindi ndimi -MINEDUC

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard yabwiye abarimu ko bagomba gutoza abana kumenya gusoma no kwandika ururimi rw’Ikinyarwanda kubera ko arirwo musingi izindi nzimi zishingiyeho.

Ibi Minisitiri w’Uburezi yabivuze kuri uyu wa gatanu Taliki ya 09 Kanama 2024 ubwo yasuraga abarimu bashinzwe gukosora Ibizamini bya Leta mu Karere ka Muhanga.

Twagirayezu yabanje gutambagizwa mu byumba by’amashuri abo barimu barimo.

Akibigeramo abarimu bigisha bakanakosora ibizamini byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda ko bafite imbogamizi ya bamwe mu banyeshuri batazi kwandika neza Ikinyarwanda ndetse ko iyo bakosora bibagora gutandukanya zimwe mu nyuguti baba banditse kubera ko ziba zisa.

Ngendahimana Théobald umwe muri aba barezi avuga ko abo bitorohera kwandika Ikinyarwanda ari abiga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri ndetse ni uwa gatatu w’amashauri abanza.

Ati “Imikono ya bamwe mu banyeshuri itanoze kuko hari ibyo bandika bidasomeka neza ababikosora bakabanza gushishoza.”

Twagirayezu avuga ko abarezi bose muri rusange bafatanije na Minisiteri bagomba gushyira imbaraga mu kwigisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda kuko arirwo rufasha abanyeshuri kumenya neza izindi ndimi z’amahanga.

Avuga ko aho bakwiriye gushyira ingufu ari mu biga mu myaka 3 ya mbere y’amashuri abanza.

Ati “Iyo abiga muri iyo myaka batabashije gusoma no kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda bibagiraho ingaruka no mu yandi mashuri baba bagiyemo mu myaka ikurikiraho.”

- Advertisement -

Minisitiri avuga ko niyo barangije amashuri bavamo abarimu cyangwa abayobozi badafite ubumenyi.

Uyu muyobozi w’Uburezi mu Rwanda avuga ko nta rwitwazo abarimu bagomba kugira kubera ko hari benshi Minisiteri imaze guhugura, hakaba hakiyongeraho n’imfashanyigisho bafite.

Mu Rwanda abarimu 14700 naho abaza kugenzura uko ibyo bizamini bikosorwa ni abakozi 9700.

Min Twagirayezu Gaspard
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr Bahati Bernard
Abarezi bavuga ko akazi bahawe ko gukosora Ibizamini bagiye kukarangiza neza
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard yabanje gutambagizwa mu byumba by’amashuri abarimu bakosoreramo ibizamini bya Leta

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.