Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhanga imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mirongo itanu mu myaka itanu bitewe n’uko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi magana abiri mirongo itanu.
Ni ibikubiye muri Gahunda y’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere ( NST2) yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, yabereye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.
NST2 yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.
Tariki ya 5 Kamena 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1 yatangiye mu 2017, ikageza ku ya 30 Kamena 2024.
Dr Ngirente yari yasobanuye ko mu gihe cy’imyaka irindwi Leta yahanze imirimo irenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu mirongo irindwi n’ine, intego ikaba yaragezweho ku kigero cya 91.6%, ujurikije intego yari yarihawe yo guhanga imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu.
Gahunda yo guhanga imirimo iri muzagarutse kuko ubu Guverinoma yiyemeje ko muri NST2 , hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Muri NST2, Guverinoma yiyemeje ko ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi ko buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko.
Umusaruro ubukomokaho uzazamuka hejuru y’ikigero cya 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n’imbuto.
Ku bijyanye n’ishoramari ritari irya leta, rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029.
- Advertisement -
Ibyoherezwa mu mahanga nabyo bizazamuka bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.
Mu 2029, Guverinoma yiyemeje ko igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%. Buri rugo, ishuri n’ibitaro bizaba bifite amashanyarazi n’amazi meza.
Mu 2029 hazaba harashyiweho indangamuntu y’ikoranabuhanga izafasha abaturage bose koroherwa no kubona serivisi za Guverinoma mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Icyo gihe kandi serivisi zose za guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW