Hasobanuwe impamvu yo gukora umukwabu ku nsengero

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje  ko gufunga insengero zitujuje ibisabwa biri gukorwa mu rwego rwo kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho kandi hagamijwe umutekano w’Umunyarwanda.

Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura riri gukorwa, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi rukuriye.

Mu bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa rukomeze gukora, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantui, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, imirindankuba ndetse n’uburyo bukumira urusaku ari nako harebwa ko insengero zubahiriza isuku.

Aganira na RBA, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Iigihugu, Musabyimana Jean Claude,yasobanuye impamvu hari gukorwa umukwabu ku nsengero.

Minisitiri Musabyimana ati “[…] Twabonye abantu benshi basengera ahantu hatemewe ndetse hagashyira ubuzima bwabo mu kaga. Mwagiye mubona abantu bapfira ahantu rimwe na rimwe hadashobotse. Ariko uretse n’ibyo, twagira ngo tunarebe niba koko ibyo twavuganye byarakozwe. Niyo mpamvu twavuze tuti reka twongere dukore ubugenzuzi, niba abafite ibyo basabwe barabikoze ndetse turebe niba hataba hari ibyavutse nyuma ndetse no gukumira ko ibintu bidasobanutse byakomeza gukorwa ahantu hasengerwa.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko ubusanzwe insengero zitagakwiye kwemererwa gukora zitujuje ibisabwa ngo zikore bityo kwemererwa “Binyuranyije n’amabwiriza ahari ndetse bishobora kubangamira umutekano w’abahakoresha.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko imaze kubarura ahantu hatandukanye  108 ( ubutayu) hasengerwa n’abakirisitu ariko hatujuje ibisabwa ndetse hashyira ubuzima bw’ahasengera mu kaga.

Minisitiri Musabyimana avuga ko “ hakorwa ubugenzuzi , hari ubwo basanga itorero rifite urusengero ariko ntabawo ritanga umutekano ku buryo wibaza ukuntu barusengeramo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko nta dini cyangwa itorero rifitanye ikibazo na leta bityo ibiri gukorwa byubahirije amategeko.

- Advertisement -

Ati “ Nta dini rifite ikibazo cy’imikoranire n’inzego za leta, ni ibyemezo bisanzwe biriho. Niyo mpamvu uganiriye n’abayobozi b’amadini n’amatorero ntabwo yose afite ibyo bibazo. Abafite ibyo bibazo ni abadafite ibisabwa kandi abatabifite tubasaba ko babishaka, abatazabishaka bazaba bahisemo kutazakora uwo murimo.”

Minisiiti Musabyimana avuga ko ibiri gukorwa byose bijyanye no gufunga insengero biri mu bikorwa byo kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho.

Kugeza ubu ntiharabarurwa  insengero zimaze gufungwa mu gihugu cyose gusa mu karere ka Musanze hamaze gufungwa 185.

UMUSEKE.RW