Hejuru ya 85% bya Asbestos yakuweho ,Abakiyafite basabwe kuyavanaho

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere Imiturire, RHA, gitangaza ko kimaze gukuraho isakaro rya ‘Asbestos’ ku nyubako za Leta, iz’abikorera ndetse n’iz’abantu ku giti cyabo, aho hamaze gukurwaho amabati na ‘plafond’ biri ku buso burenga 85,3%, gisaba abakirifite kurikuraho bwangu.

Gahunda yo kurandura burundu isakaro na ‘plafond’ bya ‘Asbestos’ yatangiye muri 2011 ndetse kuri ubu ingamba zirakomeje hagamijwe kurwanya ingaruka iri sakaro ryagira cyane ko  ryifitemo uburozi butera indwara zitandukanye zirimo iz’ubuhumekero na kanseri.

Ibitaro bya Gihundwe , mu karere ka Rusizi, ni hamwe mu bamenye mbere amakuru y’ububi bwa Asbestos, bafata ingamba hakiri kare.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gihundwe, Dr Mukayiranga Edith, avuga ko ibi Bitaro bigeze kure bikuraho iri sakaro.

Ati “Turi bimwe mu Bitaro byari bifite isakaro rya Asbestos .Impungenge twari dufite, iri sakaro iyo rigenda risaza kenshi rikunda risiga ibintu bishobora kwangiza umwuka, ibyo bintu iyo bigenda mu mwuka, abantu bagenda babihumeka, bikaba byabateza uburwayi butandukanye bw’igihe kirerkire harimo na kanseri.”

Uyu muyobozi avuga ko bari bafite metero kare zisaga ibihumbi 14 ariko ubu hamaze gukurwaho metero kare ibihumbi 10. Ubu hasigaye ibihumbi 4.

Uyu muyobozi agira inama abagifite iri sakaro kudakerensa inama bagirwa n’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe guteza imbere imiturire zo gukuraho iri sakaro.

Ati “ Ubu ntabwo ari uburwayi bushobora kugaragara , ibibazo riteza ntabwo bishobora guhita bigaragara uwo mwanya, ni ibintu byangiza ibihaha gato gato uko umuntu agenda abaho, bikazageraho,  bigateza ibibazo. Badufashe iri sakaro aho riri barirangire ubuyobozi, barikureho kugira ngo ridakomeza kwangiza ubuzima bw’abaturage.”

Bamurange Francoise, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Gikarani,Akagari ka Nengo, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu.

- Advertisement -

Uyu muturage avuga ko mbere atari yakuraho iri sakaro nawe ubwe yumvaga adatekanye ariko kuri ubu yishimira ko yasakaje amabati meza.

Ati “ Tutararikuraho , nagiye ngira impungenge kubera ko njye bishobora kuba byaragiye bingiraho ingaruka . Nagiye ngira mporana uburwayi bw’inkorora, butari busanzwe, ngakeka ko bishobora kuba ari iri sakaro ribitera.”

Akomeza ati “ Maze kurikuraho nabonye byarashize nkeka ko ari isakaro byabiteraga.”

Uyu amubyeyi nawe agira inama abatararikuraho kubikora kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Ubutumwa nabaha, ni ukwihutira gukuraho iri sakaro kuko uko utinze mu nyubako ifite iri sakaro rya Asbesto rikugiraho ingaruka ku buzima. Ushobora kugira ibibazo by’ubuhumekero. Iyo ryamaze gusaza cyane, hari ukuntu rivunguka , ukajya ubona hasi harimo ibitaka, ibiti, bikaba byagira ingaruka ku buzima.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga wo guca Asbestos mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire, Mathias Ntakirutimana, avuga ko impamvu gukuraho iri sakaro bitaragerwaho 100% habanje kubaho ikibazo cy’imyumvire.

Ati “Mu by’ukuri hari ikibazo cy’imyumvire , aho wasangaga umuntu avuga ati iyi nzu nyimazemo imyaka  irenga 30 , ababyeyi bange niho babaye kandi ababyeyi ntacyo babaye. Nkuko mubizi kwigisha ni uguhozaho ,byagendanaga no gukuraho isakaro kandi bisaba ubwirinzi  ndetse yaba ababikora, abarituriye . Ibyo bikorwa byose byabayemo gutinda , uyu munsi byakabaye byarasoje ariko gahunda ihari ni uko mu gihe cya vuba ryaba ryashizeho.”

Mu gikorwa cyo kuguraho isakaro rya Asbestos , bikorwa abantu bikingiye kandi bigakorwa n’ababihuguriwe. Iyo birangiye, iri sakaro rijyanwa gushyingurwa ahantu hitaruye abantu kandi rigashyirwa mu cyobo cyagutse.

Abakuraho iri sakaro baba bambaye mu buryo bubarinda kugerwaho n’umukungugu utumurwa n’iri sakaro
Gihundwe hospital yafashe ingamba kare
Ibigo bya leta byafasha ingamba zo gukuraho iri sakaro
Bamurange Francoise yishimira ko ubu inzu ye yayikuyeho isakaro ryangiza ubuzma bwa muntu

UMUSEKE.RW