Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga ryabonye umuyobozi mushya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), Munyana Cynthia yatorewe kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, ni bwo Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), bakoze Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe. Iyi Nama yabereye mu cyumba cy’Inama cya Minisiteri ya Siporo.

Ni Inteko Rusange yari igamije gushyiraho Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.

Abanyamuryango ba RSF icyenda mu 10 b’iri shyirahamwe, bahisemo kugirira icyizere Munyana Cynthia, bamuhundazaho amajwi amwemerera kubayobora mu myaka ine iri imbere.

Visi Perezida wa mbere yabaye Rusamaza Bayiro Alphonse, Uwamahoro Betty we yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri, Mushimiyimana Chantal yagizwe umubitsi mu gihe Umutoniwase Florentine yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe.

Iyi Komite Nyobozi izageza mu 2028, yasimbuye iyari iyobowe na Rugabira Girimbabazi Pamela yari imaze imyaka ine kuri iyi ntebe.

Bimwe mu bikorwa binini Komite Nyobozi icyuye igihe yakoze, harimo kwakira Irushanwa Nyafurika rya “Africa Aquatics Zone 3” no kwakira Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi, wanasize yemereye u Rwanda Pisine Mpuzamahanga.

Munyana Cynthia yatorewe kuyobora RSF mu myaka ine iri imbere
Rugabira Girimbabazi Pamela yahise aha ikaze Munyana wamusimbuye
Komite Nyobozi nshya
Muri manda icyuye igihe, u Rwanda rwakiriye Irushanwa Nyafurika ry’Akarere ka Gatatu
U Rwanda kandi rwakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi

 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -