Israel Mbonyi yeretswe urukundo n’Abanya-Uganda mu gitaramo cy’amateka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Israel Mbonyi yeretswe igitaramo cy'amateka muri Uganda

Israel Mbonyi yeretswe urukundo rudasanzwe mu gitaramo yakoreye muri Uganda.

Kuva 23-25 Kanama 2024, Israel Mbonyi yakoze ibitamo byo guhimbaza Imana, yongera gushimangira ko akunzwe kandi indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi.

Mbonyi igitaramo yakoreye ku  kibuga cya Lugogo Cricket Oval, Kampala mu Mujyi wa Uganda, kitabiriwe n’abagera ku bihumbi 15.

Ni igitaramo yaririmbyemo indirimbo ze ziri kuri album ya mbere yatangiririyeho , zatumye akundwa kurushaho zirimo’ Nzibyo Nibwira kubagirira , Sinzibagirwa ,Number One, Gusa nyuma yaje kuririmba n’izikunzwe muri iyi minsi harimo n’iyitwa Ni Nasiri.”

Nyuma y’iki gitaramo Israel Mbonyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Mana yanjye, Kampala mbega ijoro ryuzuye amashimwe, wakoze Mana ku bw’ibi bihe bitazibagirana.”

Uyu muhanzi mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, nabwo mu Mujyi wa Mbarara , yahakoreye ikindi cyashyizeho akodomo ko yigaruriye imitima ya benshi.

Nyuma y’iki gitaramo cya Mbarara, Mbonyi yatangaje ko yeretswe urukundo rudasanzwe .

Ati “Mbega ijoro nakunze. Urukundo mukunda uyu murimo ntusanzwe. Mana warakoze ku bw’abantu batangaje, Icyubahiro cyose cyikugarukire Data.”

Ibi bitaromo byombi abikoze nyuma yo kuva mu Mujyi wa Nairobi, naho akaba yarahakoreye igitaramo gikomeye.

- Advertisement -

Uyu muhanzi ameze gusa nkaho yigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, by’umwihariko mu Karere.

Ni we Muhanzi wa mbere wakoze amateka imbere mu gihugu, aho yujuje BK Arena, bwa mbere mu mateka mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Igitaramo cya Mbonyi kitabiriwe n’abatari bacye
Byasabye kwisunga intebe ngo baririmbane na we 
Israel Mbonyi yeretswe urukundo n’Abanya-Uganda mu gitaramo cy’amateka

UMUSEKE.RW