Kunyunyuza Abakirisitu, ubutubuzi bwitwaje ubuhanuzi, mu byatumye insengero zifungwa

Kuru ubu mu Rwanda insengero zakoraga mu buryo butemewe zashyizweho ingufuri hagamijwe ko zikora mu buryo bwemewe.

Ubusanzwe Abanyarwanda bagira imyemerere itandukanye bituma biyegereza Imana kurushaho.

Uku kuba umunyarwanda agira inyota yo gutakambira Imana ngo imugoboke cyangwa arusheho kuyegera, hari ababibonyemo nk’inzira yabageza ku bukire, bityo bafata iya mbere mu gushinga insengero.

RGB nk’urwego rureberera imiryango ishingiye ku myemerere, yavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.

Mu bugenzuzi bwa RGB, yarebaga niba koko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na yo, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi rukuriye.

Kunyunyuza imitsi y’Abakirisitu…

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abiyita abakozi b’Imana basaba abakirisitu gutura, babwirwa ko aribwo ubukene n’inyatsi bibavaho.

Hari umwe mu bapasitori bavuzweho gusaba abakirisitu ituro ndetse ibi bimugeza mu nkiko , akatirwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 frw, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Hari andi mashusho yigeze kujya hanze y’umwe mu bapasiteri bo mu Rwanda, aho yabwiraga abakirisitu gutura.

- Advertisement -

Ati “ Tura ubukene bwawe muri iki giseke.”

Yababwiraga ko nibaramuka batuye, Imana iza kubaha umugisha ibintu bifatwa nk’ubwambuzi.

Ubwo yakiraga  indahiro z’abadepite ku wa 14 Kanama 2024, Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kwibaza ku gufunga insengero, abantu bakwiye kwibaza ku buryo zashinzwe.

Umukuru w’Igihugu yanenze bamwe mu bafungura insengero bagamije kunyunyuza imitsi y’Abakirisitu.

Yagize ati “Ayo makanisa amwe yagiyeho kugira ngo akamure na duke abantu bari bafite bibonere umutungo wabo.”

Ubuhanuzi bugamije ubwambuzi…

Perezida Kagame yanenze kandi abakoresha ubuhanuzi ahubwo bagamije kuyobya abaturage no kubambura bityo avuga ko  hakwiye kujyaho umusoro.

Ati “Aba bantu bateka umutwe, bakanyuza mu bintu by’amadini, amakanisa ,bakambura abantu ibyabo, umutungo wabo, biraza gutuma dushyiraho umusoro. Umuntu ajye asorera icyo yinjije.”

Uwahoze ari umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kaitesi yagaragaje ko insengero ibihumbi 13 zasuwe , hafunzwe 59.3%. Ni ukuvuga ko zingana n’insengero 7709.

UMUSEKE.RW