Mali yaciye umubano na Ukraine

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Col Abdoulaye Maiga, ukomeye mu butegetsi bwa Mali

Ubuyobozi bwa Mali bwatangaje ko bwamaze guhagarika umubano na Ukraine nyuma y’uko iki gihugu kigize uruhare mu tambara zahitanye benshi mu kwezi gushize ku mupaka na Algeria.

Abasirikare benshi n’abacanshuro ba Wagner baherutse kwicirwa mu bitero by’inyeshyamba z’aba-Tuareg zikorana n’umutwe wa Al-Quaeda.

Andriy Yusov, umuvugizi w’iperereza ry’igisirikare cya Ukraine, aherutse gutangaza ko inyeshyamba z’aba-Tuareg zari zahawe amakuru ya nyayo yazishoboje kugaba ibitero.

Col Abdoulaye Maiga, ukomeye mu butegetsi bwa Mali yavuze ko Leta ye yababajwe n’aya makuru, ashinja Ukraine guhonyanga ubwigenge bwa Mali.

Itangazo rya Col Maiga rivuga ko amagambo ya Yusov yemeza uruhare rwa Ukraine mu gitero cy’ubunyamaswa cyakozwe n’imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro cyahitanye abasirikare ba Mali.

Avuga ko Mali yafashe umwanzuro wo guca umubano kandi ko bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa.

 Mu Cyumweru gishize, igisirikare cya Mali cyemeje ko cyatakaje bikomeye mu ntamabara zamase iminsi kuva ku wa 25 Nyakanga.
Izi ntambara zabereye mu butayu hafi ya Tinzaouaten, umujyi uri hafi n’umupaka n’igihugu cya Algeria.
Amakuru avuga ko ingabo za Mali n’abacanshuro ba Wagner baguye mu mutego w’inyeshyamba z’aba-Tuareg n’abarwanyi ba Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin uitanye isano na Al-Queda.
Yaba igisirikare cya Mali cyangwa Wagner yahindutse Africa Corps, nta na bamwe baravuga imibare nyayo y’abiciwe muri ibyo bitero, gusa bari hagati ya 20 na 80.
Gusa ku wa kane w’icyumweru gishize, inyeshyamba z’aba Tuareg zatangaje ko zishe abacanshuro ba Wagner 84 hamwe n’abasirikare ba Mali 47.
Wagner yemeje ko umwe mu ba Komanda zayo yishwe, kajugujugu imwe y’Uburusiya igakongorwa mu ntambara zikomeye, ikavuga ko batewe n’inyeshyamba zigera ku 1.000.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW