Menya ibivugwa muri Kiyovu mbere yo gutangira shampiyona – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko ikipe ebyiri ziterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Kiyovu Sports na AS Kigali zikina umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, ikipe yo ku Mumena haravugwamo amakuru arimo abakinnyi beza iyi kipe yamaze kwibikaho.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, hateganyijwe umukino wari ikirarane, uzahuza Kiyovu Sports na AS Kigali kuri Kigali Péle Stadium Saa cyenda z’amanywa. Ni umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wagombaga kuba warabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ariko urasubikwa biciye mu busabe bwa AS Kigali.

Izi kipe zombi zatangiye imyitozo zitinze bitewe n’ibibazo by’amikoro zagize, byatumye zisoza umwaka w’imikino 2023-24 zifitiye imyenda abakozi barimo abakinnyi, abatoza n’abandi.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatakaje abakinnyi batandukanye bari kumwe na yo mu mwaka ushize w’imikino, ariko yagerageje kubasimbuza abandi bari ku rwego rwiza mu rwego rwo kugira ngo iyi kipe kipe itazaba mu zizaherekeza izindi.

Bamwe mu bo yamaze kwibikaho, harimo Sugira Ernest, Hamiss Cédric, Mbirizi Christian, Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Kevin, Nshimirimana Jaspin, Jéremie Basiluwa n’abandi barimo abanye-Gabon.

Urucaca kandi rwageregeje kugumana abeza rwari rufite, barimo umunya-Sénégal, Cherif Bayo, Ndizeye Eric, Nzeyurwanda Djihad n’abandi.

Amwe mu makuru avugwamo mbere yo gucakirana na AS Kigali, ni uko abakinnyi bamaze gukorwa mu ntoki n’ubuyobozi. Iyi kipe kandi yamaze kwerekana abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino. Mu bo yerekanye, harimo Hamiss Cédric uzwi muri Rayon Sports no mu makipe yo ku mugabane w’i Burayi, Nshimirimana Jaspin uzwi mu kipe y’Igihugu y’u Burundi.

Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi, bwabanje gukemura ibibazo yari ifite muri FIFA, cyane ko yari yarabujijwe kugura abakinnyi bitewe n’abayireze ko yabirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi bibazo byose, byamaze gushyirwaho akadomo biciye mu kwishyura aba bari barayireze.

Nyuma y’ibi byose, umwuka uturuka mu rwambariro rwa Kiyovu Sports, ugaragaza ko biteguye neza gutangira shampiyona kabone n’ubwo gutangira imyitozo byabanje kuba ingorabahizi.

- Advertisement -
Gakuru Matata aracyahari
Hamiss Cédric azakinira Kiyovu Sports muri uyu mwaka
Ishimwe Patrick ni umunyezamu wa wa Kabiri wa Kiyovu Sports
Djihad ubu ni we munyezamu wa mbere muri iyi kipe
Patrick ni umwe mu basore bato bitezweho kugaragaza ubushobozi afite
Jaspin ni umusore utegerejwe cyane
Tuyisenge Hakim nawe aracyahari
Sugira Ernest ari mu bo Kiyovu Sports izifashisha uyu mwaka
Djibril ni myugariro ukiri muto muri Kiyovu Sports
Jéremie Basiluwa yagarutse muri Kiyovu Sports
Denis ni rutahizamu ukiri muto ugifite amasezerano ya Kiyovu Sports
Keddy yagarutse mu rugo
Ishimwe Kevin yagarutse muri Kiyovu Sports
Nizigiyimana Karim aracyahari
Regis ni umwe mu beza bakina mu bwugarizi
Ndizeye Eric nawe aracyahari
Mbirizi ni umwe mu bazafasha Kiyovu Sports
Kiyovu Sports ifite n’abato bazamuwe
Désire ni rutahizamu wavuye muri Marines FC
Olivier Timbo nawe aracyahari
Kiyovu Sports yibitseho n’abandi Banyarwanda beza
Chérif Bayo aracyahari
Kiyovu Sports ifite abakinnyi mpuzamahanga bavuye muri Gabon
Urucaca rwasimbuje neza abakinnyi rwatakaje
Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David amaze iminsi yitabira imyitozo y’ikipe
Abakunzi b’Urucaca bamaze iminsi baza kureba imyitozo
Jaspin amaze iminsi akorana imyitozo na bagenzi be
Cédric amaze iminsi ameze neza mu myitozo

UMUSEKE.RW