Menya icyateye uburwayi Rwarutabura yari afite

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kugaragara mu mashusho afite iminwa ibyimbye ndetse byamuviriyemo kujya kwa muganga, Rwarutabura usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, yakize ndetse asubira mu kazi ke ka buri munsi.

Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru yari mbi ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko ku ba-Rayons, yavugaga ko Rwarutabura usanzwe ufite izina rinini mu bijyanye n’imifanire ya ruhago mu Rwanda, arwaye kandi arembye.

Icyo gihe hasohotse amashusho yagaragaza uyu mugabo afite iminwa ibyimbye ndetse arimo guta inkonda nk’umwana muto. Ndetse bamwe mu bakunzi ba Ruhago mu Rwanda batangiye no kumutabariza biciye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mufana yahise ajyanwa kuvurizwa mu Bitaro bya Nyarugenge, yitabwaho ndetse ahava akize neza.

Aganira na UMUSEKE nyuma y’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2024-25, wahuje Gorilla FC na Vision FC, Rwarutabura yavuze ko ameze neza yakize kandi ashimira abamubaye hafi bose.

Uyu mufana yanasobanuye ikibazo yari yagize. Ati “Hari inyama nariye zingwa nabi zituma mera kuriya mwabonye narimeze. Gusa ubu meze neza narakize kandi ndashimira abambaye hafi bose n’Abanyarwanda muri rusange.”

Amakuru yaturukaga mu nshuti za hafi ze, avuga ko iyo yariye inyama z’ingurube, ahita agira ibibazo byo kubyimba iminwa nk’uko byagenze.

Rwarutabura azwi muri Rayon Sports no mu kipe y’Igihugu Amavubi mu myaka myinshi ishize. Azwiho kugira udushya mu mifanire ye iba irimo gutuma abaje kureba imikino bamwenyura.

Rwarutabura yagaragaye ku mukino ufungura shampiyona 2024-25
Iyo ikipe ye itameze neza aba ari mu gahinda
Azwiho udushya
Ni umukunzi wa Rayon Sports ubigaragaza

UMUSEKE.RW

- Advertisement -