Mu myaka ibiri u Burundi ntibuzaba busaba inkunga amahanga-Ndayishimiye

Varisito Ndayishimiye umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko igihugu cye gifite ibishoboka byose ngo kibe igihangange ku Isi, ko mu gihe cya vuba kizaba gihanzwe amaso mu guha imfashanyo amahanga.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bufite ubutunzi budasanzwe Imana yabuhaye bityo igihe kigeze ngo Isi yose imenye ko bwipakuruye ibihe byo guhabwa imfashanyo.

Yavuze ko abategeraga u Burundi ku ntica ntikize bakwiye gusubiza amerwe mu isaho kuko afite intego yo guhindura amateka y’iki gihugu.

Ati “Mu migambi mfite ntacyo ntazakora kugira ngo u Burundi kibe igihugu kitagisaba imfashanyo, kandi ibyo nta myaka ibiri izashira.”

Akomeza agira ati ” Tuzakora ibishoboka byose kuko Imana yaduhaye ubutunzi kugera aho tutagisaba imfashanyo ahubwo abandi bazaza kudusaba imfashanyo.”

Ndayishimiye ashimangira ko yafashe icyemezo cyo gukora ku rubyiruko n’incabwenge z’Abarundi aho bari hose ku Isi kugira ngo baze gucukura amabuye y’agaciro ngo yuzuye mu Burundi.

Ati “Ni inganda 71 zitunganya umutungo kamere wacu dufite. Imana yamaze kudufungurira, dushaka ko mu Burundi nta kintu tuzongera kugura hanze ahubwo abo hanze bazaza guhahira mu Burundi.”

Umukuru w’igihugu avuga ko umwaka wa 2024 uzarangira bafite inganda eshatu zitunganya umusaruro w’amabuye y’agaciro.

Ndayishimiye avuga ko u Burundi bukeye ndetse n’abaturage barimo biyuburura kandi bagiye kuvamo ibyo yise igiti cyiza.

- Advertisement -

Ati “Noneho biranditse ngo urutete rwa Sinapi rudapfuye ngo rubore rujye mu kuzimu ntirumera, ariko iyo rumeze ruvamo igiti kinini cyane inyoni zo ku Isi zose ziza zikarikaho.”

Yifashishije aya magambo yo muri Bibiliya, Ndayishimiye avuga ko u Burundi bugiye kuba igihugu Isi yose izahanga amaso ashaka imfashanyo.

Muri Nyakanga, Ndayishimiye yashinje abakoloni b’Ababiligi gusiga bahishe amabuye y’agaciro y’Abarundi kugira ngo bazahore batindahaye, basaba imfashanyo.

Yagize ati “Baragiye baratwara, tubonye ubwigenge, baravuga ngo mwese muyabure. Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi. Dukomeza gusaba imfashanyo.”

Ndayishimiye avuga ko hari Abarundi bakoreshwa na Satani bashobora kwegerwa n’abanyamahanga batifuza ko u Burundi butera imbere kugira ngo basenye umushinga wo kubyaza umusaruro aya mabuye y’agaciro.

Hari abafata ibivugwa na Gen NEVA nko kwitera ikinya kuko u Burundi bukeneye inkunga kurusha ibindi bihe kuko benshi mu baturage bicira isazi mu ijisho, aho kubona ibirimo ibyo kurya, imiti, isukari, mazutu, peteroli n’agatama gakundwa na benshi ari intambara mu zindi.

Perezida Varisito Ndayishimiye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW