Muhanga:  Basabye Minisitiri umuhanda ubahuza na Musanze

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, babwiye  Umunyamabanga wa Leta ko bakeneye umuhanda wa Kaburimbo ubahuza n’Akarere ka Musanze ndetse n’ujya mu Mujyi wa Muhanga.

Ibi babibwiye Umunyamanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange ubwo yabashyikirizaga igikombe cy’umwanya wa kabiri uyu Murenge wabonye ujyanye no kwesa umuhigo wo gutanga Serivisi y’Irangamimerere mu mwaka wa 2023-2024.

Mu bibazo abaturage bagarutseho byagarukaga ku muhanda mubi bakoresha bajya cyangwa bava mu Karere ka Musanze, Nyabihu ndetse n’Umujyi wa Muhanga.

Babwiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC ,Kayisire Marie Solange, ko kujya muri utwo turere bibagora cyane kubera ikibazo cy’umuhanda mubi bakoresha, hakiyongeraho kuba nta modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zihaboneka.

Habineza Erneste bahimba Gaca utuye mu Mudugudu wa Ryakiyange Akagari ka Gashorera, Umurenge wa Nyabinoni avuga ko kubera uwo muhanda utameze neza babanza kwambuka Umugezi wa Nyabarongo bagana mu Karere ka Ngororero bakoresheje ubwato bagatega imodoka ziva iRubavu kugira ngo zibageze iMuhanga mu Mujyi.

Ati “Duhawe Umuhanda wa Kaburimbo no kubona imodoka mu byakoroha, rwose Minisitiri adufashe kudukorera Ubuvugizi.”

Habineza avuga ko iyo bashatse kujya i Musanze cyangwa mu Karere ka Nyabihu,  bahura n’iki kibazo cy’umuhanda mubi bakarema isoko rya Vunga bakererewe.

Akavuga ko ufite ikibazo cy’ihutirwa i Muhanga, atega moto kugira ngo imugeze ku muhanda wa Kaburimbo iRugendabari atanze ibihumbi bitanu kugenda gusa atabariyemo ayo ategesha imodoka ku birometero bindi bisigaye ngo agere mu Mujyi wa Muhanga.

Usibye Habineza na bagenzi bahawe ijambo bavugaga ku kibazo cy’imihanda ibahuza n’indi Mirenge ndetse n’Uturere tw’Amajyaruguru itameze neza.

- Advertisement -

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange yasubije aba baturage ko ikibazo bafite cy’imihanda mibi cyumvikana, abizeza ko agiye kubakorera Ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.

Ati “Ibibazo mwambwiye nabyumvise ndabizeza ko ngiye kubivuganaho n’Izindi Nzego zibishinzwe bishakirwe igisubizo.”

Umurenge wa Nyabinoni uherereye mu birometero birenga 50 uvuye ku cyicaro cy’Akarere ka Muhanga.

Umuhanda w’ibitaka ujyayo ukunze kwangizwa n’ibiza  cyane mu bihe by’imvura y’itumba kuko hari ubwo wangiritse abashaka kujya iNyabinoni bikabasaba kubanza kunyura mu Karere ka Gakenke.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Kayisire Marie Solange yashyirije igikombe Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabinoni.
Muri uyu muhango abashinzwe Irangamimerere mu Mirenge bagaragaje uko bandika abana, abagiye gushyingirwa ndetse nuko bandukuza abapfuye bakoresheje ikoranabuhanga.
Abari ku murongo w’abagombaga gutanga ibibazo cyangwa ibitekerezo babwiye Minisitiri ko bakeneye Umuhanda wa Kaburimbo
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Kayisire Marie Solange aha icyemezo cy’ishimwe Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Nyabinoni

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga