Muhanga: Batunguwe n’icyemezo Akarere kabafatiye cyo gufunga amaduka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Igishushanyombonera cy'Umujyi wa Muhanga kigaragaza ko abahafite inzu bose bagomba gukurikiza inyubako zigeretse

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Muhanga, bavuga ko batunguwe no kubona ubuyobozi bushyira ingufuri ku miryango y’amaduka bakoreramo butabahaye integuza.

Abavuga ibi ni bamwe mu bacururiza mu maduka aherereye mu Mujyi rwagati wa Muhanga.

Aba bacuruzi bavuga ko basanzwe bakodesha na ba nyirinzu, kandi ko nta kibazo cy’ubushobozi bukeya cyatuma batishyura abo bakodesha.

Gusa bakavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butigeze bubamenyesha icyemezo bwafashe cyo gufunga amaduka kugira ngo ba nyirayo bahazamure inyubako zigeretse.

Bavuga ko bashyigikiye umushinga wo guteza imbere umujyi wa Muhanga, ukava ku rwego urimo ukagera ku rundi ukwiriye kuba urimo nk’uko igishushanyombonera kibisaba.

Umwe muri aba bafungiwe iduka yagize ati: “Akarere kafunze amaduka ducururizamo twaraye twishyuye amafaranga y’ubukode, kandi ntabwo twigeze duhabwa integuza y’iminsi 15 yo gushaka aho twimurira ibikorwa by’ubucuruzi.”

Mugenzi we avuga ko kuri ubu barimo kurwana no kubona ayo bishyura inguzanyo babereyemo amabanki.

Ati: “Ibicuruzwa byacu biri muri ayo maduka Akarere kafunze, ubu twicaye mu ngo.”

Perezida w’Inama Njyanama w’agateganyo Nshimiyimana Gilbert yabwiye UMUSEKE ko arimo kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere bwafashe icyo cyemezo, ndetse n’abagize ihuriro ry’abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere kugira ngo basuzume ikibazo cya buri wese muri abo mu buryo bw’umwihariko.

- Advertisement -

Ati: “Ntabwo twafatira ikibazo hamwe, tugiye gusuzuma uko twakemura ikibazo buri wese ashobora kuba afite, kandi turabaha igisubizo vuba.”

Abagaragaza ikibazo ni bamwe mu bakorera mu marembo ya gare ya Muhanga n’aho bita kuri Alice ku muhanda mugari ugana i Huye.

Abakoreraga muri ayo maduka ubu bari mu gihirahiro
Abacururizaga aha bavuga ko batewe impungenge no kuba barafungiwe amaduka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.