Muhanga: Leta yabahaye amashanyarazi bizanira amazi  

Abateye iyi ntambwe ni abatuye mu Mudugudu wa Kabayaza, Akagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga.

Ni Umudugudu ukikijwe n’imisozi miremire ku buryo abajyaga kuvoma bamanuka bakazamuka imwe muri iyo misozi.

Abo baturage bavuga ko ingo 40 ku 170 zituye uyu Mudugudu nizo zishyize hamwe zikusanya amafaranga yo gukurura amazi bayakuye ku kilometero kimwe n’igice bayageza aho batuye.

Bavuga ko Leta yabahaye Umuriro w’amashanyarazi, bafata icyemezo cyo kwizanira umuyoboro w’amazi wuzuye utwaye miliyoni 5.500frw.

Hakuziyaremye Félicien ukuriye Komite ishinzwe gucunga amazi muri uyu Mudugudu wa Kabayaza, yabwiye UMUSEKE ko bishatsemo ubushobozi bwo kuzana amazi bamaze kubona imvune y’amazi abaturage bafite bajya kuvoma mu kabande.

Ati “Ivomo abaturage bacu bose bakoreshaga ryari rimwe byasabaga ko ijerekani ryuzura amazi nyuma y’iminota 15.”

Hakuziyaremye avuga ko usibye kwishakamo ubushobozi bw’amafaranga byabaye ngombwa ko batanga n’umuganda wo gucukura aho umuyoboro w’amazi uzanyura.

Ingabire Claudine umwe muri abo baturage avuga ko  bakoreshaga urugendo rurerure bagana aho iriba rusange riri, bikabatwara isaha irenga kuko babanzaga gutonda umurongo n’ingano y’amazi ari nke.

Ati”Iyo wararaga utavomye byatumaga abanyeshuri bakerererwa bategereje ko uzana amazi bakoga.”

- Advertisement -

Gusa bavuga ko bakeneye ibigega by’amazi kuko hari ubwo amazi muri ibi bihe by’impeshyi bayazanye abageraho mu masaha atinze ya nijoro bikabagora gutarama bayategereje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse, ashimira aba baturage kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo kwizanira amazi.

Ati “Ibi bigaragaza ko imyumvire y’abaturage imaze gutera imbere kuko batategereje ko Ubuyobozi buza kubafasha.”

Gihana avuga ko imbogamizi bagaragaje zo kubaha ibigega by’amazi bagiye kuzibafashamo bakabibaha.

Kugeza ubu muri uyu Mudugudu wa Kabayaza ingo 15 zimaze gushyira robinet imbere y’inzu zabo mu gihe 25 muri zo zivoma kuri iryo vomero  rusange bashyize mu Mudugudu.

Abaturage 87% batuye Umurenge wa Kabacuzi nibo bafite amazi meza.

Uyu muyoboro wuzuye utwaye miliyoni 5500frws.
Ingabire Claudine avuga ko bakoreshaga urugendo rw’isaha irenga bajya cyangwa bava kuvoma mu kabande

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Kabacuzi