Ngororero: Umuturage akurikiranyweho kuniga Gitifu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, , mu Karere ka Ngororero, Nshimiyimana Dieu Donne, yanizwe n’umuturage washakaga kumwiba telefoni, ajyanwa n’abaturage kwa muganga.

Amakuru atangwa n’abaturage ni uko uyu muyobozi ngo yaje kunigwa ndetse avunika akaguru , ajyanwa kwa muganga ameze nabi .

Abavuganye na Radio/ Tv1 bavuga ko ukekwa witwa Obedi  asanzwe ari igihaze ndetse ko atari ubwa mbere avuzweho ubugizi bwa nabi.

Umwe yagize ati “ Nasanze yamunigiyemo hano, uwo mugabo mumukuraho, ndavuga ngo uri kumuziza iki , amfashe akaboko, anancikanura arangije ariruka.”

Undi nawe ati “ Twumvishhije umuntu ataka, twumva avuza induru. Tubajije wowe uri gutanga uri nde? Tuti ni gitifu w’Umurenge.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gatumba, Hategekimana Alexandre, yavuze ko uyu ukekwa yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko yafatanywe na telefoni .

Ati “ Icyagaragaye ni uko twasanze ari uwo muhungu uyifite ndetse bikekwa ko ari nawe watumye avunika.”

Si ubwa mbere humvikana inkuru y’umuturage wahohoteye umuyobozi kuko , mu karere ka Nyagatare, uwitwa Safari George aheruka gufungurwa nyuma yo gukatirwa imyaka ibiri akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kubangamira  inzego za Leta.

UMUSEKE.RW