Nigeria: Perezida yasabye abigaragambya gucubya uburakari

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida wa Nigeria yasabye urubyiruko rigaragambya kureka uburakari, rugahagarika imyigaragmbyo

Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yasabye abigaragambya gucubya uburakari, bakabihagarika, nyuma y’urugomo rwaranzwe muri iyo myigaragambyo mu bice byinshi by’igihugu.

Mu ijambo ryo kuri televiziyo yagejeje ku gihugu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Perezida Tinubu yavuze ko ababajwe n’abapfuye muri leta enye zo mu majyaruguru ya Nigeria, ari zo Borno, Jigawa, Kano na Kaduna, no mu zindi leta.

Yavuze ko anababajwe n’isenywa ry’ibikorwa bigenewe abaturage, avuga ko ari “ubugizi bwa nabi bwo ku bushake bwo gusahura amaguriro manini n’amaduka“.

Yavuze ko ibyo bitandukanye n’ibyo abateguye imyigaragambyo basezeranyije, ko izaba mu mahoro mu gihugu hose.

Muri iryo jambo, Tinubu yagize ati: “Ndavugana namwe uyu munsi n’umutima uremerewe ndetse no kwiyumvamo gufata inshingano, nzi akaduruvayo n’imyigaragambyo irimo urugomo byatangijwe muri zimwe muri leta zacu.”

Ariko mu ijambo rye nta gahunda yatangaje ya leta yo gukuraho ingamba zayo, Abanya-Nigeria benshi bavuga ko zateje amakuba y’ikiguzi cy’imibereho ndetse n’imyigaragambyo.

Ahubwo yavuze ku ngamba zitandukanye leta yafashe mu gucyemura ibibazo by’ubukungu byugarije abaturage.

Tinubu yanashishikarije abashinzwe umutekano gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’ituze.

Tinubu yagize ati: “Uko ibintu bimeze, nsabye abigaragambya n’abateguye [imyigaragambyo] guhagarika indi myigaragambyo iyo ari yo yose no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro, buri gihe narabyemeye igihe cyose byaba bibayeho.”

- Advertisement -

Yagejeje iryo jambo ku gihugu ku munsi wa kane w’imyigaragambyo mu gihugu yo kwamagana “imiyoborere mibi”, imyigaragambyo yahawe inyito ya #EndBadGovernce

Ntibizwi niba ijambo rye rishobora gucubya uburakari bw’urubyiruko rwinshi rw’Abanya-Nigeria, ruvuga ko icyemezo cyo gukuraho inyunganizi ya leta ku giciro cya lisansi (essence), n’izi ngamba za leta, bikwiye guhindurwa.

Mu murwa mukuru Abuja wa Nigeria na leta zimwe zo mu majyaruguru y’igihugu, abashinzwe umutekano bakoze ibikorwa byo kuburizamo imyigaragambyo, barasa imyuka iryana mu maso ku bigaragambya.

Nigeria abigaragambya basaba ko guverinoma bita mbi ivaho

UMUSEKE.RW