Ni iki cyatumye ibitunguru bituruka i Rubavu bibura isoko ?

Hashize iminsi mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko abahinzi b’ibitunguru na karoti bo mu Murenge wa Mudende bataka ibihombo kubera umusaruro mwinshi ko ndetse batangiye kubigaburira amatungo.

Ibi byatumye UMUSEKE ujya i Mudende kureba uko byifashe dusanga ikibazo atari umusaruro mwinshi ko ahubwo ari ibitunguru bituruka ahandi kandi byiza kurusha ibituruka i Rubavu byisanze kw’isoko bigakundwa kubirusha.

Ntawiha Emmanuel, umuhinzi w’ibitunguru mu murenge wa Mudende avuga ko babwiwe ko hari ibitunguru birimo kuva mu gihugu cya Tanzaniya byabatwaye isoko kuko biba byumye kandi akaba ari byiza kurusha ibyabo.

Ati “Ibitunguru bimaze amezi abiri bigenda bitakaza agaciro batubwiye ko hari ibiva Tanzaniya kandi birusha ibyacu ubwiza kandi bikaza byumye akaba ariyo mpamvu byatakaje agaciro bikava ku bihumbi 120 none ubu biri ku bihumbi 30 ku mufuka w’ibiro 100.”

Akomeza agira ati “Gusa batubwira ko byabaye byinshi ku isoko. Turasaba Leta ko yadufasha tukabona uburyo bwo kumisha cyangwa bakatubonera isoko hanze.”

Mutuyimana Oliva, Umuyobozi wa Koperative Twitezimbere avuga ko umusaruro utigeze uba mwinshi ko ahubwo ari abakiriya batakiza kurangura, agasaba leta ko yabafasha kubona isoko n’uburyo bwo guhunika.

Ati “Umusaruro ni usanzwe ahubwo abakiriya barabuze, ntituzi impamvu abazaga kurangura batakiza n’umugi wa Goma ntabwo ukigurira hano.”

Avuga ko muri Kamena umufuko w’ibilo ijana bawugurishaga amafaranga ibihumbi 100 Frw ariko ubu bakaba bawutangira ibihumbi 30 Frw.

Ati “Turasaba leta ko yadufasha tukabona isoko cyangwa ubwanikiro kugirango tubashe kubibika.”

- Advertisement -

Murindangabo Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende ahakana iby’uko byageze aho amatungo agaburirwa umusaruro ashimangira ko barimo gushakira isoko abahinzi.

Ati “Ntabwo ikibazo ari ubwinshi bw’umusaruro kuko n’ubu imirima irimo guhingwa ntabwo biragera aho bihabwa amatungo, turimo kureba ababifite kugira ngo tumenye abafite ibibazo ku buryo dushaka isoko tuzi neza ibihari kandi ibihari ntabwo byageza aho kwangirika.”

Amakuru aturuka mu baturage n’uko icyateye kubura abakiriya bituruka ku kuba baratakaje isoko rya Goma na Nyabugogo byatewe nuko hari umusaruro waturutse muri Tanzaniya watumye imodoka zaturukaga i Kigali zitakiza no kuba hari n’umusaruro uva i Kibumba mu gice cya M23 watumye batakaza isoko rya Goma.

Barasaba Leta kubafasha kubona isoko

OLIVIER MUKWAYA 

UMUSEKE.RW i Rubavu