Nyamata: Abaturage barishimira imihanda igiye gusembura Iterambere ryabo

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamata, mu Karere  ka Bugesera, barishimira ibikorwa by’imihanda igiye kubakwa, bashimangira ko izarushaho gusembura iterambere ry’ubukungu  ndetse no kwiyongera k’urujya n’uruza.

Babitanagje kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga wo kubaka imihanda y’imigenderano yo mu Mujyi wa Nyamata uzamara amezi umunani.

Ni imihanda igiye kubakwa muri uwo Mujyi ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) binyuze mu Kigo Gishinzwe guteza Imbere  ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo NPD.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyi mihanda izaba yihariye izabafasha kwihutisha ibikorwa byabo bya buri munsi bitandukanye.

Rutagengwa Francois utuye mu Mujyi wa Nyamata avuga ko bishimiye ibi bikorwa ko bigiye kongera urujya n’uruza rw’abashaka gukorera muri uyu mujyi.

Yagize ati” Byari ingorane zikomeye aho nk’umwaka ushize twigeze gutera icyapa ariko umuntu yasohoka avuye aho dukorera ugasanga imodoka ziguye muri rigori, ubu ibikorwa by’iterambere bigiye kwihuta cyane abantu benshi baturuka i Kigali ntibazongera gutinya kuza kubera ko hazaba hari isuku kandi hasa neza cyane.”

Mfitumukiza Alexandre usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku Igare ashimangira ko iyi mihanda izabafasha mu kunoza akazi kabo neza.

Ati “Twishimiye ko natwe ubuyobozi bwacu bwadutekerejeho bukaturebera ibidukwiriye bakaduha indi mihanda itwungarira kuyo twari dufite, aho mu mezi macye tuzaba dufite umuhanda w’abakoresha amagare gusa ibi bije ari igisubizo mu mikorere yacu.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe imiyoborere ya NPD, Frank Rukundo, yavuze ko iyi sosiyete izabanza gusobanurira abaturage igishushanyo mbonera cy’umushinga kugira ngo bumve ko nubwo hashobora kubaho inzitizi uyu mushinga uzatanga umusaruro mwiza kandi ukarangira vuba.

- Advertisement -

Ati” Nka NPD ni ishema gukora ibintu byiza kandi bifite uburambe kuko tutari abanyamahanga bakora ejo bakagenda, twiyemeje ko tuzakora akazi keza kandi mu gihe gito cyane ndetse tugaha akazi abaturage baturiye aha aho kugira ngo tuzane abaturutse hirya turabasa kuza ari benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko Nyamata iri mu mijyi ikura cyane  mu gihugu, kandi biteganyijwe ko umushinga uzagira uruhare runini mu cyerekezo cyagutse cy’Akarere cyo kuba ihuriro ry’ibikorwa by’ubukungu n’iterambere ry’umujyi ndetse no kunoza isuku .

Ati” Turiyemeza nk’Akarere kuzafatanya namwe mu nzira zinyuranye zo kwihutisha ikorwa ry’iyi mihanda kugira ngo iboneke mu bihe bya vuba ndetse ikirushijeho twanawushyize no mu mihigo y’Akarere nta kujenjeka rero turamutse dutsinzwe  twaba dutsinzwe twese  turasabwa gushyira hamwe.”

Yagaragaje ko ahaje umuhanda wa kaburimbo hari byinshi bihinduka, asaba abaturage gukoresha amahirwe yo kubona akazi, gushyira imbere isuku yo mu muhanda n’isuku y’aho batuye no kwirinda kubaka amazu adahwitse.

Ku bufatanye na Enabel, mu Mujyi wa Nyamata hagiye kubakwa imihanda ingana na 2.1Km.

Imwe muri iyo mihanda izaba ifite metero 600 z’uburebure na metero esheshatu z’ubugari, mu gihe indi izaba ifite kilometero 1.5 n’ubugari bwa metero 10, ni mu gihe indi mihanda  izaba irimo umwanya w’abanyamaguru, inzira y’amagare n’ubusitani.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, yavuze ko Nyamata iri mu mijyi ikura cyane
Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere ya NPD, Frank Rukundo

DIANE MURERWA

UMUSEKE.RW i Bugesera