Nyanza: Umugore wakekwagaho gushaka gutwika umugabo n’indaya ye yararekuwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umugore witwa Mukandamage  Alphonsine, wakekwagaho kwitwikira inzu avuga ko ashaka gutwika umugabo we witwa Antoine Nshimyumuremyi n’indaya yinjije,  yarekuwe avuga ko umugabo ariwe witwikiye maze akamubeshyera.

Mu minsi yashize nibwo mu Mudugudu wa Kabona mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, havuzwe inkuru y’umugore witwa Mukandamage Alphonsine waketsweho gutwika inzu n’ibiyirimo avuga ko ashaka gutwika Umugabo we n’indaya uriya mugabo yinjije mu nzu.

Uyu mugabo aganira na UMUSEKE yagize ati “Njye nararebaga yagiye kunywa inzoga amera nkuziyahuje aza avuga ko agiye kuntwika ngo n’indaya ninjije kandi yarantwitse ariko nta ndaya yabonyemo.

Icyo gihe RIB yatangiye iperereza ita muri yombi uyu mugore gusa nyuma aza kurekurwa .

Amakuru avuga ko hashingiwe ko asanzwe afite uburwayi bwa kanseri (cancer ) ,no  kuba uyu mugabo ataragiye gutanga ikirego ngo amurege kuko baje muri kariya gace babajije umugabo amusabira imbabazi kuko asanzwe afite uburwayi.

Umugore we ntiyemera ko umugabo we yamusabiye  imbabazi, ntiyemera kandi ko yatwitse  inzu.

Yagize ati”Barambeshyera iyo nzu yatwitswe n’uwo mugabo ambeshyera ngo bamfunge kandi agira abagore benshi aho araye none siho arara ejo.”

Uriya mugore akomeza avuga ko umugabo we nta mbazi yamusabiye ahubwo yatinye kujya kuri RIB ngo itamufunga kuko umugore yatanze ikirego mbere arega umugabo we ko yamutwikiye imyenda nta mpuhwe yamugirira zo kumusabira imbabazi.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko gusa ntibakibana mu nzu umwe yagiye kuba ukwe undi aba ukwe  babyaranye  abana babiri.

- Advertisement -

Umunyamategeko Sophonie Sebaziga yabwiye UMUSEKE ko kuba umuntu yafungwa nyuma akarekurwa by’agateganyo bisanzwe.

Yagize ati”Mu gihe ntawaje gutanga ikirego kandi ibimenyetso ukaba wagerageje kubishakisha bitagaragara kumurekura nta makosa yaba akozwe ariko icyaha kigakomeza kikagenzwa kuko kumurekura ntibivuga ko gukurikirana icyaha birangiye.

Itageko riteganya ko umuntu wese ku bwuburiganya witwikiye inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibindi bintu bifite agaciro aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa agahanishwa kimwe muri biriya.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza