Perezida wa Gabon yabujije abagize Guverinoma kujya kwinezeza mu mahanga

Perezida w’inzibacyuho wa Gabon Brice Oligui Nguema yabujije abakozi ba guverinoma kujya mu biruhuko mu mahanga.

Ayo mabwiriza yatanzwe mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu, aho rimenyesha kandi ko abakozi ba guverinoma bemerewe icyumweru kimwe gusa cy’ikiruhuko mu mwaka.

Iri tangazo rivuga ko “iminsi yose y’ikiruhuko bemerewe bagomba kuyimara mu gihugu by’umwihariko mu duce twabo, kugira ngo binjire neza mu mibereho no mu byo bitezweho n’abanyagihugu bagenzi babo”.

Ibi bikurikiye ingendo za Perezida Nguema yagiriye ahatandukanye mu gihugu aho yaganiriye n’abaturage akumva ibibazo byabo.

BBC ivuga Umuvugizi wa komite y’inzibacyuho ya gisirikare yavuze ko “iki cyemezo kigamije gushishikariza gusubira ku mizi no kurushaho kwegera abaturage,gusa ko irengayobora rishobora kubaho ku “mpamvu zikomeye” cyangwa uburwayi.

Kuva umwaka ushize Gen. Oligui Nguema yafata ubutegetsi ahiritse Ali Bongo, yagiye yizeza abaturage ko leta ye ya gisirikare irimo gukora mu nyungu zabo.

Iyi ngingo nshya ibuza abategetsi kujya mu biruhuko hanze, ije mu gihe habura ibyumweru bicye ngo hizihizwe isabukuru y’umwaka umwe Ali Bongo ahiritswe ku butegetsi.

Iki cyemezo gifashwe kandi mu gihe hari impuha zivuga ko Gen. Nguema yaba arimo gutegura amayira ngo aziyamamaze ku mwanya wa perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama umwaka utaha.

Gusa kugeza ubu Nguema ntaravuga ku mugaragaro niba aziyamamariza uwo mwanya wo gutegeka Gabon.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW