Nkurunziza David uyobora ikipe ya Kiyovu Sports, yijeje abakunzi ba yo ko yiteguye kurwanya ubujura n’uburiganya muri iyi kipe mu gihe cyose azaba akicaye mu ntebe y’umuyobozi.
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bweretse abakunzi ba yo, abakinnyi iyi kipe izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25. Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Urucaca, Nkurunziza David wabanje kuganiriza Abayovu akagira ibyo abasaba.
Ubwo yafataga ijambo akaganiriza abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena, Nkurunziza yabijeje ko amanyanga akunda kuvugwa mu makipe y’u Rwanda, yiteguye kuzayarwanya mu gihe cyose azaba akiri umuyobozi.
Uyu muyobozi yavuze ko yiteguye kurwanya ubujura ndetse n’uburiganya muri Kiyovu Sports.
Yagize ati “Igihe cyose nyicaye muri iyi ntebe, nta bujura buzaba muri Kiyovu, nta buriganya buzaba muri Kiyovu. Icyo mbasaba ni ubufatanye.”
David yakomeje avuga ko ataje kubakira izina muri iyi kipe ahubwo yaje kugira ngo afatanye n’abakunzi ba yo kugira ngo bashake ibyishimo bose bagizemo uruhare.
Ati “Njye nta bwo ndi hano kugira ngo nubake izina. Imyaka mfite ni myinshi, si nje kubakira izina muri Kiyovu. Nje ngo dufatanye.”
N’ubwo Urucaca rufite ibihombo byatewe n’amadeni y’abakinnyi yarureze muri FIFA kubera kutubahiriza amasezerano, Perezida w’ikipe yavuze ko nihabaho gufatanya iki gihombo kizasigara ari amateka.
Ati “Turi mu gihombo. Tugomba gufatanya icyo gihombo tukakivamo. Mureke dufatanye. Umuryango wacu tugomba kuwukorera ngo tubashe kuwushyira ahantu hazima.”
- Advertisement -
Ikipe ya Kiyovu Sports izatangira shampiyona kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024, ikina na AS Kigali Saa cyenda kuri Kigali Péle Stadium.
UMUSEKE.RW