Police yasezerewe mu marushanwa Nyafurika

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsindwa umukino ubanza n’uwo kwishyura, ikipe ya Police FC yasezerewe na SC Constantine yo muri Algérie mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Saa Cyenda z’amanywa ni bwo umukino wari utangiye, kuri Kigali Péle Stadium. Ikipe ya Police FC yasabwaga gutsinda hejuru y’ikinyuranyo cy’ibitego bitatu kuko yari yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano yatangiye neza ndetse ibona igitego ku munota wa 18 cyatsinzwe n’umutwe na Ani Elijah ku mupira yari ahawe na Allan Katerega.

Gusa ibyishimo bya Police FC nta bwo byatinze kuko ku munota wa 41, Zakaria Bencha yatsindiye SC Constantine igitego cyo kwishyura ku mupira yakuye hagati akawugeza mu izamu.

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ariko Police FC byayisabaga kuza gukora ibisa n’ibitangaza mu gice cya Kabiri.

Igice cya Mbere kikirangira, Police FC yahise ikora impinduka ikuramo Ngabonziza Pacifique wasimbuwe na Nshimiyimana Siméon.

Mashami Vincent yongeye gukora impinduka ku munota wa 63, akuramo Allan Katerega wahise asimburwa na Chukwuma Odil wasabwaga kujyana imipira yihuta imbere.

Izi mpinduka nta cyo zigeze zifasha ikipe itozwa na Mashami Vincent, ndetse ibintu bongeye kuyibana bibi ku munota wa 75 ubwo Munder Temine yatsindiraga SC Constantine igitego cya Kabiri ku mupira yari ahawe na Mohamed Benchaira.

Imibare yose ya Mashami yasabwaga gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bine. Bisobanuye ko byayisabaga kubona ibindi bine kugira ngo ibashe gukomeza ku bitego 5-4 mu mikino yombi.

- Advertisement -

Ikipe ya Club Sportif Constantine izahita ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na TP Elect Sport yo muri Chad.

Ikipe isigaye ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, ni APR FC yasezereye Azam FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Police FC XI: Rukundo Onesme, Ashraf Mandela, Nsabimana Eric, Bigirimana Abedi, David Chimeze, Ani Elijah, Hakizimana Muhadjiri, Ngabonziza Pacifique, Yakubu Issah, Allan Katerega, Mugisha Didier.

SC Constantine XI: Bouhalfaya, Meddahi, Baouche, Rebiai, Derradji, Merbah, Dib, Benchaira, Bencha, Belhocini, Temine.

Igitego cya Ani Elijah nticyari gihagije
Allan Katerega ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya Police FC
SC Constantine yasezeye Police FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup
Police FC yasezerewe

UMUSEKE.RW