Rayon Sports WFC yatangiye nabi muri Cecafa – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino wa mbere w’irushanwa ryo gushaka itike y’amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika mu Bagore (CAF Women Chempions League Qualifiers), Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na Commercial Bank of Ethiopia (CBE FC), ibitego 3-2.

Uyu mukino watangiye Saa Munani z’amanywa za Kigali. Ni Irushanwa riri kubera Addis-Ababa muri Éthiopie.

CBE FC yatangiye neza ibona ibitego hakiri kare. Ku munota wa mbere gusa, Senaf Wakuma yahindukije Ndakimana Angeline, maze igitego cya Mbere kiba kigiyemo.

Ku munota wa 42, Aregash Kalsa yongeye kubonera CBE igitego cya Kabiri ndetse igice cya Mbere kirangira iyi kipe iyoboye n’ibitego 2-0.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Aregash Kalsa yongeye kunyeganyeza inshundura, Abanya-Éthiopie baba batangiye kwizera intsinzi y’uyu mukino.

Rayon Sports WFC yahise iba nk’ikangutse ndetse ku munota wa 72 Ukwinkunda Jeannette afungura amazamu ku mupira uteretse yahise yerekeza mu rushundura.

Gikundiro yongeye kubona izamu rya CBE ku munota wa 83, ubwo Mukandayisenga Jeanine yatsindaga igitego cya Kabiri ariko kitari gihagije.

Abanya-Éthiopie, bahise babona ko amazi atari yayandi, ndetse batangira gucunga ibitego bya bo, iminota 90 irangira begukanye intsinzi ku bitego 3-2.

Rayon Sports WFC izagaruka mu kibuga tariki ya 20 Kanama 2024, ikina na Police B.FC Saa Munani z’amanywa za Kigali.

- Advertisement -
CBE FC ya Éthiopie yatsinze Rayon Sports WFC
CBE yagoye Rayon Sports WFC
Mukeshimana Dorothée ni we wari kapiteni wa Rayon Sports
CBE FC yatangiranye intsinzi
Rayon Sports WFC yagize umunsi mubi

UMUSEKE.RW