RIB icumbikiye Pasiteri warenze ku mabwiriza yo gufunga Insengero

GATSIBO: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rucumbikiye Pasiteri Nsengiyumva Francois, Umuyobozi w’Itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo, yafashwe arimo gusenga n’abakirisitu kandi yari yarafungiwe kubera ko urusengero rutujuje ibisabwa.

Ku Cyumweru nibwo Nsengiyumva n’Abakirisitu be bagiye mu rusengero bahimbaza Imana nta nkomyi birengagije amabwiriza yo kurufunga.

Ni nyuma y’uko mu gihugu hose hamaze iminsi hari inkundura yo gushyira ingufuri ku miryango y’insengero, Kiliziya n’Imisigiti bitujuje ibisabwa nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Ni igikorwa cyakangaranyije benshi dore ko bamwe mu basanzwe bajya muri izo nsengero bavuga ko cyakoranywe ubukana budasanzwe, gusa hari abandi bavuga ko byari bikwiye kuko insengero zabaye akajagari.

Amakuru avuga ko Nsengiyumva Francois yafashwe ku wa 04 Kanama 2024, hari mu Mudugudu wa Ngarama, Akagari ka Nyabibikiri mu Murenge wa Kabarore.

Uyu mupasitori yatawe muri yombi aregwa icyaha cyo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye BWIZA ko yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Kabarore.

Rugaravu yagiriye inama abaturage yo gukomeza kubahiriza gahunda za Leta, abibutsa ko unyuranya nazo aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Kugeza ubu mu gihugu cyose, insengero zirenga 5600 n’izo zimaze gufungwa, nkuko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

- Advertisement -

Kugira ngo urusengero rwafunzwe rwongere rukore rugomba kuba rufite, ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n’uburyo bukumira urusaku.

Umuntu uri hanze y’urwo rusengero ntagomba kumva ibicurangisho n’amajwi y’abanu mu rusengero kuko rugomba kugira “Soundproof”.

Urusengero rugomba kuba ruri kuri 1/2 cya hegitari, urwo mu Mujyi rukagira imbuga ngari igizwe n’amapave cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.

Itegeko rivuga kandi ko rugomba kuba rufite isuku ihagije (amazi n’ubwiherero), imirindankuba n’inyubako ikomeye.

Urusengero ruri ku rwego rwa paruwasi rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana.

Pasiteri Nsengiyumva yatawe muri yombi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW