Ruhango: Abagizi ba nabi baravugwaho kwica Uwarokotse  Jenoside  

Ntashamaje Renatha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umurambo we wasanzwe munsi y’urugo bigakekwa ko yishwe.

Uyu mubyeyi w’Imyaka 51 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango.

Abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko  Nyakwigendera ariwe wari usigaye mu muryango wabo, kuko ababyeyi be bombi n’abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Bavuga ko Ntashamaje yibanaga kuko umwana we w’umukobwa atuye mu Mujyi wa Kigali.

Umurambo we  bawusanze munsi y’urugo mu rutoki, muri metero 200 uvuye aho yari atuye, ubwo hari saa tanu z’amanywa.

Babiri bawubonye bagakeka ko yishwe anizwe ndetse ko yakubiswe ikintu mu mutwe nkuko babihamya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kabagari Benimpuhwe  Marie Gorethi   avuga ko iyo nkuru y’urupfu rwa Ntashamaje bayamenye bahamagara Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi.

Ati “Icyamishe ntabwo turakimenya, ababishinzwe batangiye gukora iperereza.”

Ntashamaje Renatha yakoraga mu Kigo cy’ishuri ryisumbuye giherereye muri uwo Murenge wa Kabagari, inzu yabagamo basanze ikinze.

- Advertisement -

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro by’iGitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango