Rwanda Premier League yahize kugarura Perezida Kagame kuri Stade

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’igihe kinini atareba imikino ya shampiyona, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ubuyobozi bwa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, bwiyemeje gukora ibishoboka byose Umukuru w’Igihugu akagaruka kuri Stade.

Muri rusange, Perezida Paul Kagame aheruka kuri Stade, ubwo yari aje kureba umukino w’Ikipe y’Igihugu kuri Stade mu 2016 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN) yabereye mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka umunani, Umukuru w’Igihugu ahagaritse kujya kureba ruhago y’u Rwanda kuri Stade iyo ari yo yose, Rwanda Premier League iyoborwa na Hadji Mudaheranwa Youssouf, yahize kongera kugarura Perezida Kagame kuri Stade.

Ibi bizanyura mu byiza RPL izakora kugira ngo Umukuru w’Igihugu yongere agire icyizere cyo kugaruka kureba ruhago y’u Rwanda.

Aganira na B&B Kigali FM, Hadji Mudaheranwa Youssouf uyobora Rwanda Premier League, yavuze ko afatanyije na bagenzi be bazakora ibishoboka byose kugira ngo Perezida Paul Kagame yongere agaruke kuri Stade.

Ati “Ndi mu bazi neza uko Nyakubahwa Paul Kagame akunda ruhago. Nzakora ibishoboka byose agaruke kuri Stade ya ruhago kandi muri uyu mwaka w’imikino.”

Tariki ya 24 Mutarama 2024, ubwo yari muri Kigali Convention Center ku munsi wa nyuma w’Inama y’Umushyikirano, Perezida Paul Kagame, yahishuye ko impamvu yahagaritse kujya kuri Stade ya ruhago ari uko hakomeje kugaragaramo ruswa, amarozi n’ibindi by’umwanda.

Kuri uwo munsi, Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije mu kipe y’Igihugu, yasabye Umukuru w’Igihugu kugaruka kureba ruhago kuri Stade kuko abanyamupira bamukumbuye.

Perezida Kagame yamusubije ko impamvu atakigaragara muri ruhago byatewe n’abayibamo.

- Advertisement -

Ati “Ndabyumva hari ibyo bansaba ariko nanjye hari ibyo mbasaba. Icyatumye ngabanya kujyayo nibo byaturutseho kuko hari ibyo wabonaga badahindura imico. Ni ibintu bigenda bikajyamo ruswa n’amarozi. Ibintu nk’ibyo njye nta bwo nabijyamo.”

Icyo gihe, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa.

Ati “Nabwiye Minisitiri wa Siporo ko ibyo bintu bidakwiye kwihanganirwa kuko uko ibintu bikorwa birazwi. Aho ibintu bigenda neza, gufasha hari uburyo bwa leta bubijyamo. Kuko njye nkunda siporo nicyo cyatumaga njyayo ariko ntabwo nakwishimira ibintu nk’ibyo bidashira.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’igihe yasuraga Ikipe y’Igihugu yiteguraga kwitabira amarushanwa, umutoza akamusezera amubwira ko abagize ikipe bose babaye abatoza.

Ati “Mbahe urugero rumwe, kera najyaga njya kureba umupira, icyo gihe Bihozagara ni we wari Minisitiri wa Siporo… icyo gihe hari umutoza wavaga mu Burasirazuba bw’u Burayi, nigeze no kumubona yigisha ikipe ya Ghana. Icyo gihe ni we wari hano.”

“Njya kubareba, mu biganiro abantu bavuga ibyo bashaka kuvuga, hanyuma ageze aho mu ijambo rye, aravuga ati mfite ikintu kimwe nshaka kubabwira, ati ikibazo kiri hano, njye mwantumiye gutoza iyi kipe, murampemba ariko ntabwo nshaka kujya ntwara amafaranga y’ubusa kuko nta kazi mfite.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uyu mutoza yashimangiye ko “Icyo mvuga ni uko hano utureba iyi kipe, nanjye umutoza, uko utureba, twese turi abatoza. Icyo yashakaga kuvuga, buri mukinnyi wese afite ibyo avuga ashaka ko bikurikizwa mu mikino no mu marushanwa kuri iyo kipe y’igihugu cy’u Rwanda. Ati rero njye mwampemberaga kuba umutoza, ati ariko n’aba bakinnyi buri umwe ni umutoza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko niba ibyo bikiriho, byaba ari ikibazo aho umukinnyi wese ahinduka umutoza kandi ko aricyo cyatumye uwo mutoza asezera. Ati “Nanjye ni yo mpamvu nasezeye.”

Perezida Kagame yasoje asaba Minisiteri ya Siporo gushyira imikino ku murongo, bityo ko ni bigenda neza azasubira ku kibuga.

Ati “Umunsi byahindutse wenda nzajyayo ariko ndabifuriza neza kandi ndibwira ko Minisiteri ibishinzwe ikwiye kuba ibikurikirana, umupira w’amaguru ugatera imbere kandi tuzamushyigikira.”

Bimwe mu biha icyizere RPL cy’uko Perezida Kagame ashobora kuzagaruka kuri Stade za ruhago muri uyu mwaka, ni uko uru rwego rukomeje gukora ibishoboka byose ngo ruhago y’u Rwanda yongere igarure isura nziza. Ibi birimo kurwanya ubukene bukiyigaragaramo, imigenzo mibi [amarozi], kurwanya ruswa ivugwamo no guhindura amateka.

Perezida Kagame na Dr Motsepe baherutse gufungura Stade Amahoro ivuguruye
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame aherutse gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro
Stade iherutse gutahwa n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame na Dr Motsepe
Umuyobozi wa RPL, Hadji Mudaheranwa. yahize kugarura Perezida Kagame kuri Stade

UMUSEKE.RW