Shema Fabrice yagarutse mu bintu bye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango ba AS Kigali, yasize yemeje ko Shema Ngoga Fabrice akomeza kuyiyobora.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, Abanyamuryango ba AS Kigali bahuriye mu Nama y’Inteko Rusange yari igamije kuzuza inzego z’iyi kipe no gutegura shampiyona 2024-25.

Iyi Nteko Rusange, yasize yemeje ko Shema Fabrice akomeza kuyobora iyi kipe nyuma y’uko abanyamuryango bamusabye kwisubiraho agakuraho ubwegure yari yabagejejeho.

Visi yabaye Rubagumya Emmanuel, Nshimiye Joseph atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru ku nshuro ya Kabiri mu gihe Kankindi Anne-Lise yagizwe Umubitsi.

Amakuru avuga ko AS Kigali iteganya kwerekana abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka 2024-25, ku wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024.

Shema Ngoga Fabrice yongeye gusubira mu bintu bye
Kankindi yagizwe umubitsi wa AS Kigali
Nshimiye Joseph yongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali

UMUSEKE.RW