Shema Fabrice yasuye Umuri Foundation – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irerero ry’Umupira w’amaguru rya Umuri Foundation ryashinzwe na Jimmy Mulisa, ryagiriwe ubuntu bwo gusurwa na Shema Fabrice usanzwe ufite Irerero rya Ruhago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, ni bwo Shema Fabrice yasuye iri rerero mu myitozo ku kibuga cya Tapis-Rouge giherereye i Nyamirambo. Uyu musore yaganiriye ingimbi za Umuri Foundation, azibutsa ko zikwiye kubaho zifite intego kandi ko bakwiye gutekereza kureza kure.

Shema usanzwe yarashinze Irerero ryigisha ruhago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko yarishinze agamije gufasha abato kubyaza umusaruro impano za bo zo gukina umupira w’amaguru.

Ibicishije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, Umuri Foundation yavuze ko yishimiye kwakira uyu mugabo wagize kandi ugifite uruhare runini mu kuzamura abato bakina umupira w’amaguru.

Jimmy Mulisa washinze kandi akaba n’Umuyobozi wa Umuri Foundation, yavuze ko ari iby’agaciro kubona umuntu nka Shema aza kuganiriza aba bana ndetse akabasangiza ku bitekerezo bye akanabagira inama zizabafasha ejo ha bo hazaza.

Irerero rya Umuri risanzwe rifasha abakiri bato kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w’amaguru ariko bakabijyanisha no kwiga bategura neza ejo ha bo hazaza. Ikina muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu.

Shema yabagiriye inama yo kubyaza umusaruro impano bafite
Yabasanze ku kibuga cya Tapis-Rouge
Shema yaganiriye na Jimmy Mulisa ku mikoranire
Shema Fabrice yagiranye ibihe byiza na Umuri Foundation

UMUSEKE.RW