Tshisekedi na Kagame baganiriye na Perezida wa Angola

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço yaganiriye na Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na Tshisekedi ku ngingo yo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Ku wa 1 Kanama 2024 nibwo Perezida wa Angola João Lourenço yaganiriye kuri telefone na Perezida Kagame.

Perezidansi ya Angola ntiyasobanuye birambuye ibyo Perezida Lourenço yaganiriye na Kagame ku guhagarika imirwano yayogoje Uburasirazuba bwa Congo.

Gusa ngo bavuganye ku myanzuro iheruka gufatirwa i Luanda muri Angola, ahaheruka guhurira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na RD Congo.

Ni mu gihe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, Perezida João Lourenço wa Angola yavuganye kuri telefoni na mugenzi we, Félix Tshisekedi wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Baganiriye ku byerekeye amasezerano yo guhagarika imirwano mu Karere k’Iburasirazuba bwa RD Congo.

Tshisekedi yavuganye na João Lourenço ari i Buruseli mu Bubiligi aho arwariye akaba amaze iminsi yitabwaho n’abaganga kabuhariwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Perezida Lourenço yavuze ko Angola izakomeza gushyira imbaraga kugira ngo hirindwe ingaruka no kunanirwa kumvikana hagati y’u Rwanda na Congo.

Umutwe wa M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ku wa 01 Kanama watangaje ko amasezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda na RD Congo atawureba kuko utatumiwe muri ibyo biganiro.

- Advertisement -

Uyu mutwe uvuga ko umwanzuro wo guhagarika imirwano udashobora kubahirizwa kuko mu bihe bitandukanye Congo yabikoresheje nk’iturufu yo kwisuganya, bakagaba ibitero bishya kuri izi nyeshyamba.

M23 ishimangira ko kugira ngo haboneke ibisubizo bya Politiki kandi birambye, bagomba kwicara ku meza amwe y’ibiganiro n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ngo naho imyanzuro ifatwa badahari ntibareba.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW