U Rwanda rwatangiye nabi Imikino Paralempike – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’itsinda rya Kabiri u Rwanda ruherereyemo mu mikino Paralempike iri kubera i Paris mu Bufaransa, rwatsinzwe na Brésil amaseti 3-0 mu mukino wa Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga.

Kuri uyu wa 29 Kanama 2024, ni bwo mu Bufaransa hatangiye imikino Paralempike ikinwa n’Abafite Ubumuga.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore bakina Volleyball y’Abafite Ubumuga (Sitting Volleyball), yagize intangiriro mbi.

U Rwanda rwatsinzwe na Brésil amaseti 3-0 (25-13, 25-10, 25-7). Ikipe y’Igihugu izagaruka mu kibuga tariki ya 31 Kanama ikina na Slovenia. Izasoreza kuri Canada tariki ya 2 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko imikino Paralempike izarangira tariki ya 7 Nzeri 2024.

U Rwanda na Brésil ni byo byatangiye mu itsinda rya Kabiri
U Rwanda rwatangiye nabi
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagize ibihe bibi mu mukino wa mbere
Brésil iri mu zihabwa amahirwe muri uyu mwaka
Ubwo u Rwanda rwasohakaga mu rwambariro ije mu kibuga
Batanze byose ariko bakinaga n’ikipe ikomeye
Brésil mu byishimo
Wari umukino mwiza ku mpande zombi n’ubwo bitahiriye u Rwanda
Mbere yo gutangira umukino, abakapiteni babanza gusuhuzanya
N’abasifuzi babanza gusuhuzanya n’abakapiteni
Guhangana ko kwari muri uyu mukino

 

UMUSEKE.RW