Umuhungu wa Gen Mubarakh yageze muri AS Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuva muri APR FC akabura umwanya uhagije, Tuyisenge Hakim, yatangiye imyitozo muri AS Kigali ndetse ari mu bazerekanwa nk’abazifashishwa muri uyu mwaka 2024-25.

Tuyisenge Hakim nta bwo yagize amahirwe ahagije yo gukina mu kipe ya APR FC, cyane ko ari ikipe ihora ku gitutu cyo gushaka ibikombe.

Uyu musore ukina ku ruhande mu gice cy’ubusatizi cyangwa akaba yakina hagati mu kibuga, ubu ari gukora imyitozo mu kipe ya AS Kigali ndetse ari mu bakinnyi bazifashishwa muri uyu mwaka.

Hakim yari aherutse kugaragara mu mukino wa gicuti iyi kipe yatsinzwemo na Vision FC ibitego 2-1.

Igihe cyose ashobora gusinyira AS Kigali

 

Tuyisenge Hakim ari gukora imyitozo muri AS Kigali
Yari amaze iminsi akora imyitozo muri Vision FC

UMUSEKE.RW