Umuyobozi w’ibitaro arakekwaho kwica umwana w’imyaka 8

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Dogiteri arakekwaho kwica umwana yareraga

Dr Pascal Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi, arakekwaho kwica umwana w’imyaka umunani yareraga.

Umwana witabye Imana ni umuhungu, yitwa Ganza Lyanne w’imyaka umunani akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Nyakwigendera yarererwaga kwa Dr Ngiruwonsanga washatse nyina nyuma yo kumupapura Umugabo babanaga.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Se wa nyakwigendera witwa Uwimana Jean Bosco, yavuze ko nyina w’umwana yamwoherereje ubutumwa bugufi amubwira ko umwana yitabye Imana.

Akimara kubona ubwo butumwa, yahise yihutira kubwira abantu bo mu muryango we kujyayo kureba.

Yagize ati“Bagezeyo basanga urupfu rwe ntirusobanutse kuko bavugaga ko umwana yiyahuye, none umwana w’imyaka 8 yiyahura gute? Kuko abo nohereje banarebye ibimenyetso babona ntibifatika.”

Akomeza avuga ko umwana nubwo bavuga ko yinigishije furari kugeza apfuye ari ibinyoma kuko uburyo umwana yapfuyemo n’uburyo Dr Ngiruwonsanga ariwe wamubonye agiye kujugunya imyanda ukumva ntibishoboka.

Yagize ati”Nakwibaza nyiri urugo ufite abakozi babiri mu rugo ajya kujugunya imyanda gute?”

Uwimana akomeza avuga ko akurikije uko yabonye umurambo bigaragara ko umwana we yanizwe atiyahuye.

- Advertisement -

Yagize ati”Umwana wanjye yishwe na Dogiteri Pascal.”

Se wa nyakwigendera yakomeje avuga ko RIB yatangiye iperereza nabo ubwabo batanga ikirego hakaba hatawe muri yombi Dr Ngiruwonsanga umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma biri mu karere ka Gisagara.

Yagize ati”Ndasaba ubutabera ku mwana wanjye urupfu rw’umwana wanjye ntiruzarangirere aho gusa.”

Uwimana yasabye abana be arabimwa

Uwimana Jean Bosco avuga ko umugore ubana na Dr Ngiruwonsanga bahoze babana mu gihe kingana n’imyaka icumi ndetse ko banafitanye abana babiri.

Avuga ko ubwo uwo mu Dr Ngiruwonsanga yari Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza atarajya kuyobora ibya Gakoma, uwo mugore yari umucungamutungo w’Ibitaro bya Nyanza.

Dr Ngiruwonsanga ngo yaje kubenguka uwo mugore wabanaga na Uwimana ariko batarasezeranye byemewe n’amategeko, maze birangira basezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

N’ubwo Dr Ngiruwonsanga yakoreraga i Gisagara, urugo rw’aba bombi ruri i Kigali ari naho uwo mwana yaguye.

Yagize ati”Dogiteri yari inshuti y’umuryango birangira ansenyeye urugo banatwara nabo bana nawe asenya urwe ata umugore.”

Uwimana akomeza avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye aregera Urukiko arubwira ko afite impungenge ko abana be bagira ikibazo.

Yagize ati”Njyewe nareze umugore wanjye ko nshaka abana banjye ngo mbarere ariko urukiko ntirwabihaye agaciro kugera naho umwana wanjye apfiriye mu maboko yabo(Docteur n’umugore we Assoumpta).”

Nyakwigendera yaguye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzumwa naho Dr Ngiruwonsanga  akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama.

Twageragejeje kuvugisha umuvugizi wa RIB ariko ntibyadushobokeye.

Umwana w’imyaka umunani wasanzwe yapfuye

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW