Vision yabonye umutoza wongerera imbaraga abakinnyi

Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wungirije n’uwongerera imbaraga abakinnyi, ikipe ya Vision FC yamaze kumvikana na Habihirwe Arstide wakoraga aka kazi muri La Jeunesse FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Tariki ya 9 Kanama 2024, ni bwo ikipe ya Étoile de l’Est yasinyishije abari abatoza muri Vision FC, Muvunyi Félix nk’umutoza mukuru wa yo na Bingabo Hakim nk’umutoza wungirije. Aba bombi ni bo bazamuye Vision FC mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka myinshi.

Nyuma yo gutandukana n’aba batoza, ikipe ya Vision FC yamaze kumvikana na Habihirwe Arstide wari usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri La Jeunesse FC ikina mu cyiciro cya kabiri.

Amakuru UMUSEKE avuga ko umutoza ukomoka mu Bwongereza utoza Vision FC, Colum Shaun Selby, yasabye ubuyobozi bw’ikipe kumuzanira umwungiriza ukomoka iwabo.

Habihirwe yamaze gutangira inshingano muri iyi kipe ndetse umutoza mukuru yashimye akazi ari gukora. Uyu mutoza mbere yo gusoza gukina, yaciye muri iyi kipe agiye gutoza, Kiyovu Sports, Mukura VS. Yakiniye kandi amakipe y’Igihugu y’abato. Afite Licence C CAF.

Aherutse mu mahugurwa Licence C CAF
Yari asanzwe ari umutoza wongera imbaraga muri La Jeunesse FC
Habihirwe ni umutoza ukiri mutoza kandi utanga icyizere

UMUSEKE.RW